Ibyo wamenya kuri Kalinijabo, wandikira indirimbo abahanzi benshi ba gospel barimo na Gahongayire | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibyo wamenya kuri Kalinijabo, wandikira indirimbo abahanzi benshi ba gospel barimo na Gahongayire

Ibyo wamenya kuri Kalinijabo, wandikira indirimbo abahanzi benshi ba  gospel  barimo na Gahongayire

Issa Noël Kalinijabo ni umwe mu bantu bakomeye baba bihishe inyuma y’ibikorwa bitandukanye bijyanye n’uruganda rwa muzika yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, binyuze mu itangazamakuru  no kwandika indirimbo nyinshi z’abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Issa yanditse indirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye, yabanje kujya yandika indirimbo zisanzwe ariko amaze gukizwa atangira gufasha abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa, kuko yasanze afite umuhamagaro w’agakiza kurusha ibindi byose.

Mu ndirimbo yanditse zikamenyakana harimo iyitwa Warampishe na Niyo Yabikoze za Aline Gahongayire; iza Serge Iyamuremye zirimo Mfata Unkomeze, Yawe na Ku Musaraba yenda kujya hanze ; Uturemangingo ya Penuel; harimo Yeee ya Injili Bora; igitonyanga ya Olivier Roy, ikiganza cy’Uwiteka ya Gaby na Pink n’izindi nyinshi cyane dore ko amaze kwandika izirenga ijana.

Incamake kuri Kalinijabo…

Issa Noel Kalinijabo ni umugabo ufite umwana umwe, yasezeranye na Ishimwe Diane. Yavukiye mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali mu 1988. Yize amashuri abanza muri Ecole Primaire Kamuhoze, Mu 2006 yiga muri Eto Kicukiro aza kuhava ajya kwiga ahitwa Ecole Secondaire de Kagogo ahava ajya kwiga i Butare mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda ari naho yasoreje amashuri ye ya kaminuza mu bijyanye n’Itangazamakuru n’itumanaho.

Uko yagize umuhamagaro wo kwandika indirimbo…

Yatangiye yiyumvamo impano yo kwandika imivugo akiri umwana mu 1999, yatangiye ahatana ari mashuri abanza ndetse hari n’aho yatwaraga ibihembo yahize bagenzi be.

Yakomeje kugenda akora ibyo kwandika imivugo ku rwego rw’Umurenge wa Kimisagara ndetse no ku rwego rw’Akarere, Nyuma aza kwiyumvamo impano yo kwandika indirimbo.

Kwandika indirimbo abisaruramo amafaranga…

Mu 2007 yandikaga indirimbo zo kuramya na guhimbaza Imana akazibika,  muri 2009 atangira kwandikira abahanzi batandukanye  n’amakorali.  Bitandukanye n’uko bamwe batekereza iby’umuziki wo kuramya no guhimbaza ndetse bakagira imyumvire yo gushyira cyane umurimo w’Imana imbere kuruta amafaranga, Kalinijabo yabwiye Eachamps ko hari igihe biba ngombwa ko abahanzi bamwe bamwishyura.

Yagize ati”Akenshi iyo nandikiye indirimbo umuhanzi, hari uhita ambaza ati ‘ni angahe ngahita mubwira’ ubwo iyo mubwiye turavugana. Iyo abantu bamaze kukumenyera hari n’abaza bashaka ko ubafasha ukabaha imirongo imwe y’icyuzuzo mu ndirimbo zabo, iyo umuhanzi aje akambaza ayo nandikira nibwo tujya mu biciro.”

Kalijabo yavuze ko amafaranga make yigeze kwishyurwa ku ndirimbo ari amadorali ijana amenshi akaba ari 400, gusa ngo afite n'abandi bafatanya gushaka amajwi y'indirimbo aba yanditse.

Yagize ati “ (Aseka cyane) indirimbo ya make ni amadorali ijana naho iyo nigeze kwishyurwa amenshi ni 400, mfite ikipe y’abantu dufatanya mu gushaka amajwi y’uko indirimbo izaba imeze, mu rugo iwanjye mfite ibicurangisho byose.”

Yavuze ko adakora aka kazi nk’ibintu bikomeye kuko abifata nk’impano by’Imana, kandi bamwe mu bahanzi akaba ajya abandikira ku buntu kuko hari abamubwira ko nta mafaranga bafite.

Uretse kwandika indirimbo Kalinijabo yabwiye Eachamps ko hari abahanzi bamwe bajya gushyira hanze indirimbo bakabanza bakamwumvisha kuko bamuziho ubunararibonye, akabafasha kunononsora neza imyandikire yazo.

Hari imbogamizi ahura nazo…

Issa Kalinijabo yavuze ko hari bamwe mu bahanzi yandikira indirimbo ariko bakumva ko ari ibintu bisebetse ndetse ntibatinyuke kubigaragaza mu itangazamakuru. Yavuze ko ashima bamwe mu bahanzi barimo Aline Gahongayire   kuko akenshi aba atewe ishema no kuvuga indirimbo yamwandikiye ndetse akabifata nk’ubunyamwuga.

Ikindi hari abahanzi bamwe baza kumusaba ko abandikira indirimbo ariko bashaka ko yandika izimeze nk’izo bagenzi babo bakoze.

Yagize ati ”Abahanzi bo muri gospel baracyakora ibintu bimwe, iyo yumvise indirimbo ya mugenzi we yahitinze (yamamaye) ivuga ku musaraba nawe aza kugusaba ko umwandikira indirimbo imeze nk’iyo kandi hari ku musaraba hari nk’indirimbo 200 zidasubiyemo, urugero hari urwandiko Yesu bamubambanye ushobora kuruvugaho ugakora indirimbo ukaba wakora indirimbo zitandukanye  zifite ubusobanuro bwenda gusa ariko amagambo atandukanye.”

Agira inama abahanzi bamwe bandikirwa indirimbo bikabatera ipfunnwe…

Yavuze ko abahanzi bamwe bakwiriye kumva ko Imana itanga impano zitandukanye ku buryo umuntu ashobora kuba azi kuririmba ariko atazi gushaka amagambo nyayo yo gushyira mu bihangano, undi akaba azi kwandika ariko ugasanga atazi kuririmba bikaba bisohobora kuzuzanya mu gihe umwe muri abo yegereye undi bagafatanya kuko byatanga umusaruro.

Yagize ati ”Abahanzi bakagombye kumva uburyo Imana itanga impano, icyo dushaka gushyira hamwe, akumva ko kwandikirwa atari ibintu by’igitangaza. Hari na bamwe mu bavugabutumwa bajya kwigisha bakavuga ku cyigisho yumvanye mugenzi cyamufashije.”

Ikindi abwira abahanzi ko hari igihe umuntu ashobora kuba ari umuhanzi ariko yakwandika indirimbo akumva itajyanye n’ijwi rye akaba yahitamo gushaka undi muhanzi mugenzi we ufite ijwi rijyanye na yo.

    Issa Noël Kalinijabo uri hagati, ni umwe mu nkingi za mwamba mu ruganda rwa muzika ya gospel mu Rwanda

Africa ihorere yanditswe na Issa Noel Kalinijabo

Warampishe ya Aline Gahongayire, yanditswe na Issa Noel Kalinijabo

27/Mar/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Phoebe
Gumamo nshuti
sandra kamanzi
courage Issa turagukund
Sponsored Content
Loading...