Kigali Fashion Week: Rurageretse hagati ya John Bunyeshuri n'umukobwa umushinja kumwiba umushinga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Kigali Fashion Week: Rurageretse hagati ya John Bunyeshuri n'umukobwa umushinja kumwiba umushinga

Kigali Fashion Week: Rurageretse hagati ya John Bunyeshuri n'umukobwa umushinja kumwiba umushinga

Umukobwa witwa Belle Oceanne Iradukunda arashinja John Bunyeshuli kumwiba igitekerezo cya Kigali International  Fashion week, uyu mugabo na we akabyamaganira kure.

Kigali Fashion yari imaze imyaka itandatu itegurwa mu  Rwanda, Kuwa 24 Werurwe 2018,  ku nshuro ya mbere ibi birori byabaye ku rwego mpuzamahanga bitangirira mu Buholandi  ndetse no kuwa 30 Werurwe bikazakomereza mu Bubiligi.

N’ubwo igitaramo cya mbere cyari cyagenze neza nyuma yacyo hari umukobwa witwa Belle Oceanne usanzwe amurika imideli wavuze ko igitekerezo cyo gukora Kigali International Fashion Week yacyibwe na John Bunyeshuli wari usanzwe utegura igitaramo cyaberaga mu Rwanda ndetse akaba ari n’aho bamenyaniye.

Mu butumwa burebure yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram na Twitter, yavuze ko yarakajwe bikomeye no kuba John Bunyeshuli barafatanije gutegura iki gitaramo cyo kumurika imideli ariko nyuma akaza kumwigarika akanamukura mu ikipe yabari bari gutegura iki gikorwa habura iminsi mike.

Yagize ati ”Nkeneye ubufasha ku bantu batandukanye[amaradiyo, ibinyamakuru byandika n’ibindi] , John wa Kigali Fashion Week ubu ntushaka kunyendereza? Ukomeza kugendana n’abantu mufatanije kuntwarira umushinga ukumva bizabakundira?”

Yakomeje avuga ko Kigali Fashion Week na Kigali International Fashion week atari kimwe ahubwo yiyambaje John Bunyeshuri nk’umuntu usanzwe akora iyo mu Rwanda ngo amufashe bikaza kurangira umushinga awugize uwe.

Yagize ati ”Kigali Fashion Week na Kigali International Fashion Week biratandukanye, Kigali International Fashion Week ninjye wayitangije ariko niyambaza Bunyeshuri nk’umuntu wari ufite iyaberaga i Kigali gusa natunguwe no guhita ayinyambura.”

Uyu mukobwa yavuze ko kubera kwiga abikomatanya no gukina filime no kumurika imideli atabona umwanya uhagije wo gusoma ibinyamakuru gusa ngo zimwe mu nshuti ze zamwoherereje inkuru zimwereka ko John Bunyeshuri nyuma yo kumukura muri groupe ya whatsapp y’abateguraga  Kigali International Fashion Week agahita akomeza uwo mushinga nta burenganzira yahawe na nyir’ukuzana igitekerezo.

Aganira na Eachamps, uyu Belle yavuze ko ariwe waganiriye na Bunyeshuri bwa mbere ku kuntu bategura Kigali Fashion Week ku rwego mpuzamahanga undi nawe ahita agenda atangira kubitegura mu bwiru atamumenyesheje.

Yagize ati”ubwa mbere twavuganye kuri telefoni mbimuganirizaho, gusa ntiyagira byinshi abivugaho. Nongeye kumuvugisha kuri whatsapp ahita yitanguranwa arabimbwira ndetse iki nicyo kintu ari kunsindisha kuko nta n’amajwi nafashe icyo gihe tuvuganira kuri telefoni.”

Yavuze ko asaba Bunyeshuri kureka ububeshyi, akaba inyangamugayo kuko ‘ngo afite urukundo rw’amafaranga ndetse abantu benshi bakorana birangira abahemukiye’.

Mu kiganiro John Bunyeshuli yagiranye na Eachamps yavuze ko uyu mukobwa ashaka kwikubira no  kwigaragaza cyane kurusha ibindi kuko atari we watangije Kigali International Fashion Week.

Mu butumwa bagiye bandikirana kuri Whatsapp Eachamps ifite, bisa  nk’aho  John Bunyeshuri ariwe nyir’igitekerezo cy’uyu mushinga ndetse ko uyu mukobwa ari we wamwisabiye ko batangira gukorana bagakora ibitaramo bya Kigali International Fashion Week muri Canada na Amerika. Ariko ku ruhande rw’uyu mukobwa siko biri.

Bigaragara ko nyuma y’aho Belle amuhindutse akandika muri group ya Whatsapp babanagamo avuga ko bagomba kumusaba uburenganzira mbere yo gushyira mu bikorwa Kigali International Fashion week ari bwo yahise amukuramo, ndetse akamubloka kuko yahoraga amutesha umutwe ahinduranya nomero yakoreshaga.

John Bunyeshuli aganira na Eachamps,  yagize ati”Numvise ko hari umukobwa uri muri Amerika uri kuvuga ko namwibiye umushinga wa ‘Kigali International Fashion Week’ , kuva umwaka ushize  twandikiranye ansaba kujya mu mushinga wanjye. Yari yambwiye ko afite igitekerezo cyo gukora ibitaramo bya Kigali International Fashion Week muri Amerika na Canada.”

Twabibutsa ko kugeza ubu hari hateganijwe ibitaramo bya Kigali International Fashion Week, bibiri birimo icyabereye mu Buholandi ndetse n’ikigiye kubera mu Bubiligi kuwa 30 Werurwe 2018.     Kigali International Fashion week yateje impaka, yabaye bwa mbere mu Buholandi

28/Mar/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content