Umunya-Ethiopiakazi yegukanye irushanwa rya Miss Africa Beauty Queen ritahiriye umunyarwandakazi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umunya-Ethiopiakazi yegukanye irushanwa rya Miss Africa Beauty Queen ritahiriye umunyarwandakazi

Umunya-Ethiopiakazi yegukanye irushanwa rya Miss Africa Beauty Queen ritahiriye umunyarwandakazi

Misker Kassahun ukomoka mu gihugu cya Ethiopia niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa Beauty Queen 2018 ahigitse abandi 13 bari bahanganye.

Ibirori byo kwambika ikamba Miss Africa Beauty Queen 2018 byabereye i Lagos muri Nigeria muri Hoteli yitwa Oriental Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Werurwe 2018.

Abakobwa bahataniraga iri kamba bari bamaze ibyumweru bibiri muri Nigeria aho bagiye bakora ibikorwa bitandukanye. Abakobwa bageze ku cyiciro cya nyuma ni abaturutse mu bihugu birimo Nigeria, South Africa, Zimbabwe, Ghana, Cape Verde, Burundi, Cameroun, Kenya, Uganda, Zambia, Somalia, Ethiopia, Rwanda, Gambia na Mali.

Hahatanye abakobwa 14 kuko umunyarwandakazi Muthoni Fiona Naringwa yakoze impanuka akigera muri Nigeria akavunika ukuguru, bigatuma atabasha guhatana n’ubwo yari ari ahabereye ibi birori.

Nyuma yo kwiyereka akanama nkempurampaka no gusubiza ibibazo bitandukanye Nyampinga wari uhagarariye Ethiopia Misker Kassahun niwe wambitse iri kamba anahabwa ibihembo bitandukanye birimo imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUV, n’amadorali y’Amerika ibuihumbi bitanu.

Uyu Misker Kassahun ni umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubuvuzi muri kaminuza ya St. Paul's Hospital Millennium Medical College, akaba yaranahagarariye Ethiopia muri Miss Supranational 2016.

Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere rifite intego yo gusakaza ubumwe, amahoro n’ urukundo mu banyafurika.

Misker Kassahun niwe Miss Africa Beauty Queen 2018

31/Mar/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
omar shakhur
yambara nabi gusa
Sponsored Content