Ubuhamya bw'abasore b'i Kigali bafotora abakobwa n'abagore bambaye ubusa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ubuhamya bw'abasore b'i Kigali bafotora abakobwa n'abagore bambaye ubusa

Ubuhamya bw'abasore b'i Kigali bafotora abakobwa n'abagore bambaye ubusa

Bamwe mu basore bakora umwuga wo gufotora mu Mujyi wa Kigali bavuga ko gufotora abakobwa bambaye ubusa bisaba umutima ukomeye kuko hari ubwo ubikora ashobora kwisanga yasambanye atabiteguye.

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara amafoto atandukanye y’abakobwa baba bambaye ubusa, cyangwa se ibice by’ibanga  byabo bigaragara.

Byaragaragaye ubwo Oda Pacy yashyiraga hanze ifoto ye yambaye ubusa buriri yakinze ikoma ku myanya y’ibanga, abanyamideli nka batandukanye nka Keza wakuyemo byose akitera ibendera, Benitha n’abandi bagiye bashyira hanze amafoto abenshi bise urukozasoni.

Abenshi muri aba bakobwa bafotorwa n’abasore  basanzwe bakora akazi ko gufotora, ariko hari abatiyumvisha uburyo umukobwa yakwambara ubusa imbere y’umuhungu utari musaza we, ngo bicire aho.

Bamwe mu basore bafotora ayo mafoto ntibemera kuvuga uko biba byifashe muri icyo gihe kuko ari ‘ibanga ry’akazi’, ariko hari abatwemereye ko tuganira gusa nabo ntibemeye ko dutangaza imyirondoro yabo.

Aba basore bavuga ko aba bakobwa cyangwa se abagore bifotoza bambaye ubusa, bashaka umufotozi basanzwe bisanzuyeho ku buryo azabagirira ibanga rikomoye. Bajya ahantu hiherereye ari bo nyine cyangwa se bari kumwe n’undi muntu w’inkoramutima y’umukobwa wifotoza.

Ngo hari ababanza guteguza ababafotora ko bashaka amafoto agaragaza ubwambure bwabo, ariko hari n’abandi batabivuga ahubwo bakagenda bakuramo kamwe kamwe bikarangira bameze nk’uko bavutse.

Ku nshuro ya mbere biba ari urugamba...

Muri aba basore bafotorwa twaganiriye umwe amaze gufotora abakobwa babiri, undi amaze gufotorwa abagera kuri batandatu gusa igitangaje ni uko harimo n’abagore babiri bubatse ingo.

Umwe yatubwiye ko nshuro ya mbere afotora umukobwa wambaye ubusa byabanje kumugora cyane, ariko arashinyiriza, ashinjagira ashira, akora akazi kari kamujyanye.

Yagize ati “ ubwambere biragora kuko uba uri umuntu muzima, ariko biterwa n’ibyo wishyize mu mutwe, gusa iyo washyize umutima wawe ku kazi uragakora ukitahira.”

Undi nawe yavuze ko afotora bwa mbere umukobwa wambaye ubusa kamere ye yarazamutse ariko kuko yari azi icyo ashaka yarihanganye.

Undi yagize ati “urumva umuntu aba ari umuntu ibyo bishobora kubaho (kwifuza umukobwa) ariko njye sinjya mvaga akazi kanjye n’amarangamutima.”

Uyu we yanavuze ko hari bamwe mu bo yafotoye bashatse ko bakorana imibonano mpuzabitsina ngo ntibamwishyure ariko akababera ibamba. Ng n’ubu hari abamusaba kubafotora ngo baryamane ariko yarabangiye.

Amafoto yifashishwa mu buraya mpuzamahanga...

Umwe muri aba basore yatubwiye ko aba bakobwa bifotoza amafoto bambaye ubusa baba batasaze cyangwa se basinze, ahubwo ngo baba bari mu bucuruzi kuko abafasha kujya kwicuruza mu mahanga.

Yagize ati “ ari mafoto ni ubucuruzi bukomeye, usanga umukobwa yirirwa iwabo nta kazi agira, ariko ukajya kubona yuriye indege agiye i Dubai. Nta mukobwa ushobora kwifotoza yambaye ubusa ashaka kwireba. Ari ibintu byo kwireba yakoresha telefone, ariko  biriya ni ubucuruzi buri ku rundi rwego ariko burimo ibanga.”

Uretse abayohereza ngo n’abayashyira ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ibice bimwe na bimwe by’ibanga, baba bagamije kwimenyekanisha ku bagabo bakeneye abakobwa bo gusambana nabo.

Yagize ati “Bariya nabo baba bari kwimenyekanisha. Urabona kuri ubu ibintu byaroroshye  umuntu ashobora kubyuka yabona ifoto yawe akaba agushyize muri gahunda ze. Kuko burya umukobwa muzima ugendera ku muco ufite ababyeyi bamureze ntabwo yashyira hanze ifoto nk’iyo.”

Ifoto y’ubwambure irahenda...

Ubundi mu busanzwe  ngo gufotora amafoto umuntu atari mu birori (photo shoot) baca ihumbi 50, ariko ufotora yizaniye usiga ibirungu, ubundi akaguha amafoto arenze 50.

Gusa ku mafoto y’ubwambure siko bimeze kuko amafoto atanu gusa yishyurwa ibihumbi 50 bitewe n’imvune zirimo (mu mutwe) kandi zikaba zinifashishwa mu bucuruzi bwinjiza amafaranga menshi cyane.

N’ubwo hari abishyuza amafaranga menshi, ntibibujije ko hari ababikorera ubuntu ngo bataramenya igaciro k’ayo mafoto.

Aba basore bafotora bavuga mu gufotora amafoto y’abakobwa bambaye ubusa harimo hashobora kubamo ingaruka zikomeye mu gihe yagiye hanze nyirayo atabushaka cyangwa se umugabo w’umugore agakekako uwamufotoye babanje gusambana bikaba byateza amakimbirane.

Uyu ni umunyarwandakazi 

Umunyamideli Keza

Benitha nawe ifoto ye yavugihsje abakoresha interineti

Oda Paccy yasabiwe kujyanwa mu kigo ngoraramuco kubera iyo foto

31/Mar/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(4)
Amizerogerard@gmail.com
Ahaa! Ndumva tugeze muri bya bihe bya nyuma by'imeruka.
Godson marely
ahhash birakaze byose ndumv byarabaye business peee gusa abari birwanda bakwiye kwitekerezaho pee
ndayisengap226@gmail.com
hhhhhhhhhhhhhhhhhh
DJUMA
abobasorebarihangapppppeeee
Sponsored Content