Safi yanze gufotorwa ari kumwe n'umugore we mu birori by'abambaye imituku (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Safi yanze gufotorwa ari kumwe n'umugore we mu birori by'abambaye imituku (Amafoto)

Safi yanze gufotorwa ari kumwe n'umugore we mu birori by'abambaye imituku (Amafoto)

Umuhanzi Safi Madiba yanze ko afotorwa ari kumwe n'umugore Niyonizera Judithe ubwo bari bitibariye ibirori by'abambaye imituku (All Red Party) ndetse n'abahirahiye babikora amafoto yabasibishijwe batumva batabona.

Iki gitaramo ni icya gatatu mu byo Sandra Teta ateguye kuva yava muri gereza cyitabiriye bikomeye n’abakunzi bo kuryoshya by’umwihariko abakunda kugorora umubyimba babinyujije mu kubyina.

Cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Werurwe 2018, gitangira  mu masaha  akuze ashyira saa sita, habanje gushyirwaho imiziki ya Dj Diallo wari wabukereye mu gususurutsa abakunda kwizihirwa.

Abahanzi batandukanye barimo Kid Gaju, Safi Madiba , Marina, Queen cha n’abandi  bari mu bitabiriye iki gitaramo cyasusurukijwe n’Umugande Raba Daba wakunzwe byimazeyo mu ndirimbo ‘Ability’ yahuriyemo  na GoodLyfe.

Safi Madiba wari wasohokanye n'umugore we Niyonizera Judithe bwa mbere mu ruhame yatsembye yanga ko afotorwa n'itangazamakuru ndetse n'ababigerageje bayasibishijwe ku ngufu. 

Mu gitaramo Riderman yakoze kuri Noheli ya 2017, nabwo Safi yanze ko afotorwa ubwo yari yasohokanye n'umugore witwa Dabijou (umwe wigize gufotorwa asomana na Nizzo, ku munsi Safi yakoreyeho ubukwe).

Abakobwa b’ikimero bari baje gutangira pasika babyina mu buryo butandukanye, Shaddy Boo uri mu bakobwa baharawe ntiyahatanzwe ndetse yanarangariwe bikomeye n’abiganjemo igitsina gabo.

Bamwe batamuzi babazaga uwo ariwe maze benshi mu bamuzi bagasubiza ko ari umwe mu bakobwa bayoboye ibyamamare mu gukurikirwa ku rubuga rwa Instgram rugezweho mu rubyiruko.   Rwema Dennis uri mu bayobozi ba kiwundo yari yabukereye

    Shaddy Boo yageze ahabereye igitaramo ibintu bihindura isura

   Benshi mu bitabiriye bari bambaye imituku

   Sandra Teta n'umuhanzi Raba Daba

   Abanyabirori b'i Kigali

    Abakobwa bambaye utwenda tugufi nibo bari biganje

   Shaddy Boo yari ashagawe n'itangazamakuru ndetse n'abandi bantu 

    Shaddy yahageze abantu bakikiza aho yari ari kubyinira

   Rabadaba yasusurukije abantu mu buryo bwa playback

01/Apr/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
Jedybae
Vyari sawa kbs
Gakwaya
Rwose niyo mpamvu itangazamakuru ryimyidagaduro ritazigera riterimbere mu Rwanda kuko ndabizi mbahaye 2000 frw ngo muvuge ko ndusha Meddy kwamamara mwabyandika so rwose mwabuze akazi pe
Max
Ubundi abanyamakuru mujya mwuzura neza mu mitwe yanyu?
kwe
Arko itangazamakuru muransetsa,ubu c title n'inkuru bihuriye he?
Sponsored Content
Loading...