Parfine yavuze ku muhanzi w'umunyarwanda ukunda urwagwa, bakundanye nyuma ya Safi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Parfine yavuze ku muhanzi w'umunyarwanda ukunda urwagwa, bakundanye nyuma ya Safi

Parfine yavuze ku muhanzi w'umunyarwanda ukunda urwagwa, bakundanye nyuma ya Safi

Umutesi Parfine umugore w’umunyarwandakazi uba mu Bubiligi wigeze gukundana n’umuhanzi Safi, yahishye ko yongeye gukundana n’undi muhanzi wo mu Rwanda, ariko agasanga batashobokana.

Kuva muri 2015 nibwo umuhanzi Safi Madiba yeruye ko akundana n’umugore w’umunyarwandakazi Umutesi Parfine wabaga ku mugabane w’u Burayi, ku nshuro ya mbere yemeza ko yishumbushije nyuma y’aho Knowless Butera bari barasangiye akabisi n’agahiye amuteye ishoti akisangira Ishimwe Clement.

Safi na Parfine barakundanye bishyira kera, maze urukundo rwabo rugera ku musozo mu kwezi kwa Kamena 2017, bidateye kabiri Safi ahita akora ubukwe na Niyozera Judithe wari wumvikanye bwa mbere mu matwi ya benshi.

Parfine wari warihebeye Safi ndetse banapangaga kubana, yaniniwe kwakira ibimubayeho, aratangira acyocyora Safi, uburyo yamuriye amafaranga n’urugo rwe arutega iminsi kubera ‘ubusambanyi’ amuziho.

Nyuma y’igihe uyu mugore acecetse, hongeye gusakara amajwi ku mbuga nkoranyambaga, aho yagarutse ku musore bakundanye nyuma ya Safi.

Parfine yavuze ko uyu musore nawe w’umuhanzi wo mu Rwanda waje yishushanya, yigize umuntu usenga Imana, nyamara ku rwagwa yarabaye nk’akazizi.

Yagize ati “ nagize ibyago mpura n’umubeshyi, nawe nyine yarambwiraga gutyo, ati ndashaka kukwereka ko abasitari bose tutari kimwe, njyewe ndasenga, noneho we twajyanaga no mu rusengero na za bibiliya azifite, tugasenga, narumiwe. Kandi ubwo twanywa n’urwagwa nabwo akanywa, ni umusinzi nanjye nirirwaga nanyoye...”

Parfine kandi yavuze ko uyu musore yari akunze amafaranga kuruta ibindi byose, ku buryo yabonaga ari umunebwe atamujyana i Burayi ngo abashe gukora akazi kamutunga.

Yagize ati “ ni umuntu noneho ukunze amafaranga kuruta ibindi byose. Noneho nkavuga ‘ko hano i Burayi hagoye, uyu muntu ntabwo namuzana ngo tubane hano. Abasitari birirwa baryamye bakabyuka ninjoro bagasohoka, bakajya kunywa inzoga, akajya muri studio akaba akoze indirimbo nayo itamwinjiriza.”

Parfine usa n’uwatewe ihungabana na Safi yavuze ko gukundana na byabaye nk’ibyago byamugwiririye ndetse ko yahise atinya abagabo kubera ubugome Safi yamukoreye.

Parfine yavuze ko muri iyi minsi iyo yaje i Kigali agenda yihishahisha kubera inkuru yasize imusozi, dore ko aho anyuze hose baba bamufotora.

Tags

02/Apr/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(6)
Jedybae
Ntago byoroshye
bebe
ase wa munyamakuru we uzi ubwenge? parfine muri kariya ka audio kose ni Safi yavugaga ko ari umusinzi mwagiye mureka ubuswa
Kazuba
Niyihangane azabona umukwiye Dore ko Ari n'umukobwa mwiza Kandi ukunda Imana nk'uko abivuga.
Kazuba
Niyihangane azabona umukwiye Dore ko Ari n'umukobwa mwiza Kandi ukunda Imana nk'uko abivuga.
Kazuba
Niyihangane azabona umukwiye Dore ko Ari n'umukobwa mwiza Kandi ukunda Imana nk'uko abivuga.
kelly
niyihangane ubuzima burakomeza
Yvan 3 months ago
Cyakoza brada kbc
Sponsored Content