Miss Iradukunda Liliane yasuye abana bamamaye bigana ingendo ya ba Nyampinga (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Iradukunda Liliane yasuye abana bamamaye bigana ingendo ya ba Nyampinga (Amafoto)

Miss Iradukunda Liliane yasuye abana bamamaye bigana ingendo ya ba Nyampinga (Amafoto)

Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yasangiye n’abana bo ku Muhima bamamaye ku mbuga nkoranyambaga bigana ingendo y’abari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018

Nyuma y’itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 6 n’8 bari gutambuka mu ngendo ya ba nyampinga.

Ni amashusho yatunguye abantu benshi kubera imyambarire, imigendere n’intambuko y’aba bana bagaragaje ko nabo bashaka kuzatera ikirenge mu cya bakuru babo bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Kuri uyu wa mbere Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yasuye aba bana mu rwego rwo gusangira nabo umunsi mukuru wa Pasika.

Bongeye gusubiramo imyiyereko yamamaye ku mbuga nkoranyambag imbere ya Miss Rwanda 2018  maze nawe abasaba gutangira gukoresha impano zabo bakiri bato kugira ngo zizabagirire akamaro.

Bongeye kwiyerakana

Banasangiye Pasika

03/Apr/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
BEMBA Jean Pierre
Nzaba Mbabona
Sponsored Content
Loading...