Bwa mbere Knowless na Clement bavuze ku burwayi bw’umwana wabo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bwa mbere Knowless na Clement bavuze ku burwayi bw’umwana wabo

Bwa mbere Knowless na Clement bavuze ku burwayi bw’umwana wabo

Clement Ishimwe n’umugore we Butera Knowless bamaze iminsi I Londres mu Bwongereza aho bagiye abantu bamwe bakajujura bavuga ko bagiye kuvuza umwana wabo ugiye kumara umwaka urenga atarerekanwa isura.

Ku wa 20 Werurwe 2018, nibwo Clement Ishimwe , Knowless n’umwana wabo berekeje ku mugabane w’i Burayi bagiye kuruhuka no gusabana n’umwana wabo.

Bakiva mu Rwanda, abantu bamwe bahise batangira gukwiza impuha bavuga ko baba baragiye hanze kuvuza umwana wabo. Icyo abantu bashingiragaho bavuga ko arwaye, n'uko uyu mwana mu gihe kirenga umwaka amaze bataramwerekana isura, Hari hamaze iminsi amakuru avuga ko uyu mwana yaba afite ikibazo gikomeye cy’amaso akaba atabona.

Mu gusubiza abaketse ibi, mu magambo ye Ishimwe Clement mu kiganiro yagiranye na Ally Soudy, yagize ati ”Oya ntaho urugendo ruhuriye na Or n’uko turi kumwe natwe tuba twabonye akanya ko kumarana nawe igihe gihagije kubera ko iyo turi mu Rwanda akenshi atubona igihe gito rero hano aba ari ukugumana na we umwanya kandi arabyishimira nta kibazo afite.”

Yunzemo ati”Abana barwara utuntu twinshi, uko arwaye ugiye ufata indege, wahora mu ndege. Muri make ubu turi kumwe kandi nta kibazo afite ameze neza rwose.”

Yavuze ko Londres ari umujyi mwiza, bakaba bakunda kuhasohokera kuko we n’umugore bahakunda, by’umwihariko ngo Clement ahakundira ko ari igicumbi cy’umupira w’amaguru ntaho bihuriye nibyo abantu bavuga ko baba bagiye kuvuza umwana wabo.

Umwana wa Knowless  n’umugabo we Ishimwe Clement bise ‘Ishimwe Or Butera’ , kugeza ubu kuva yavuka abamubonye ni mbarwa ndetse ababyeyi be bavuga ko ari ikintu batekerejeho bagasanga berekanye isura ye byaba ari ukubangamira ubuzima bwe bwite.

Knowless aherutse kuvuga  ko we n’umugabo we  bafashe uyu mwanzuro ku bwo kubaha ubuzima bwite bw’umwana wabo  gusa ngo naba mukuru bazamuha uburenganzira bwo kwigaragaza uko ashaka mu buryo bwiza.

Knowless yibarutse Or mu gitondo cyo ku wa 22 Ugushyingo 2016, nyuma  y’amezi atatu gusa  ashakanye na Ishimwe Clement.

   Knowless na Clement ntago bakunda kugaragaza isura y'umwana wabo

03/Apr/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(8)
cobra
ni boro tuu
teo
kumwerekana c bitwaye iki haruwamwiba se
teo
kumwerekana c bitwaye iki haruwamwiba se
Gakwaya
😀😀😀😀😀😀Gaga ahubwo ibaze kubyurimo utekereze uko wajya ujyana abawe murubwo burayi aho guhora uperereza kubagezeyo kera
gaga
clement ntacyo asobanuye nonese kuki bamujyana burigihe mu matariki amwe bakajyayo nyuma y'umwaka? kandi bakajyayo mu gihe cy'ubukonje cyane mubyibazeho namwe
sarah
uwomwana ndabona arigitangaza nka nyinadaaaa!!
fofo
umurebeye inyuma ubona ko arimwiza buriya isura yo noneho mwamwiba
samy
Murakoze kutumara amatsiko kubyumwana wa Clement & Knowles
Sponsored Content