Gahongayire ari gutegura irushanwa ry'abagore babyibushye cyane (Slim Possible) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Gahongayire ari gutegura irushanwa ry'abagore babyibushye cyane (Slim Possible)

Gahongayire ari gutegura irushanwa ry'abagore babyibushye cyane (Slim Possible)

Umuhanzikazi umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana Aline Gahongayire ari gutegura irushanwa rizahuza abagore babyibushye mu rwego rwo kubafasha kugabanya ibiro (Slim Possible).

Slim Possible ni irushanwa rimenyerewe muri Kenya aho rihuruza hamwe abagore bafite ibiro byinshi, bagahabwa imyitozo ngororamubiri n’indyo bibabfasha gutakaza ibiro.

Ni irushanwa rikorwa mu buryo bw’ikiganiro gica kuri televiziyo, nyuma y’igihe runaka irushanwa riba rigomba kumara hagahembwa uwahize abandi.

Mu kiganiro kigufi Aline Gahongayire yagiranye na Eachamps, yadutangarije ko nawe ari gutegura iri rushanwa rizahuza abagore bo mu Rwanda (slim Possible Rwanda).

Aline Gahongayire yavuze ko amakuru menshi kuri Slim Possiible Rwanda azayatangaza nyuma y’icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugore nawe wigeze kubyibuha bikabije dore ko yageze ku biro 119, mu mpera z’umwaka ushize yatangaje ko byagabanutseho ibiro 46 bigera kuri 73 mu gihe cy’umwaka umwe.

Yavuze ko abikesha ‘kwikunda’ aho yagabanyije kurya amafunguro arimo amavuta n’amasukari menshi, ahubwo akihata imbuto, amazi, imitobe  y’umwimerere n’imyitozo ngoraramubiri.

Gahongayire kandi yigeze gutegura imyiyereko y’abanyamideli bafite ibiro byinshi mu rwego rwo kubaremo icyizere, dore ko hari bamwe banenwa muri sosiyete.

04/Apr/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Musabyimana mariam
Nibyiz ngew nkoriki mfite imyaka 17 mpima ibiro 65 ngirinam ali mbabarira
Sponsored Content
Loading...