Queen Nitha wahoze akundana na Lil G yiziritse kuri Nasty C mpaka batahanye(Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Queen Nitha wahoze akundana na Lil G yiziritse kuri Nasty C mpaka batahanye(Amafoto)

Queen Nitha wahoze akundana na Lil G yiziritse kuri Nasty C mpaka batahanye(Amafoto)

Umulisa Benitha wiyise Queen Nitha wahoze akundana na Lil G yiziritse ku munya-Afrika y’Epfo ‘Nasty C’ wataramiye i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki 6 Mata.

Uyu mukobwa yahageze mu ba mbere, yabanje guhagarara aho yitegeye aho uyu muhanzi araza kwicara ndetse anakigera aho igitaramo cyabereye ashakisha uburyo bwose bushoboka mpaka amugezeho.

Yakomeje kumwisirisimbyaho  yanga kumuva iruhande , agiye no ku rubyiniro undi amwoma inyuma gusa abashinzwe umutekano bamugarurira mu nzira.

Nasty C yasoje kuririmba agaruka mu byicaro bye, maze uyu mukobwa yongera kumuza iruhande yanga kuhava burundu ahubwo akajya anyuzamo akamwifotorezaho.

Igitaramo kirangiye, Queen Nitha  yarwanye inkundura ku modoka yatwaye uyu muhanzi ndetse banamutwara mu myanya y’inyuma batwaramo imizigo[aho bakunze kwita mu butu].

Yajyanye n’abandi bakobwa batatu barimo undi uzwi  mu mashusho y’indirimbo ya Davis D yahuriyemo na Bulldogg bise Hennessy.

Muri Gicurasi 2017 ni bwo Lil G yerekanye uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga  avuga ko amukunda by’ukuri, yamwerekanye nyuma y’iminsi mike baratandukana gusa bongera gusubirana ndetse uyu muhanzi yavugaga ko indirimbo yari yashyize hanze yitwa ‘Ni wowe rukundo’ ariwe yayihimbiye.

Umulisa Benitha nawe yatangiye kugenda agaragaza ko akundana na Lil  G mu ruhererekane rw’amagambo yagiye yandika ku rukuta rwe rwa Instagram muri icyo gihe. Mu Nzeri uyu Benitha  wari warasibye ikintu cyose cyerekeranye n’urukundo rwe na Lil G, yatangiye kugenda agaragaza ko akundana na Producer Pacento [Akimana Dedithe Patience] ndetse n’uyu musore akagaragaza ko akunda uyu mukobwa byo gupfa.

Baje gutandukana by'akanya gato, Benitha akundana n'undi witwa Bello gusa batandukanye hadaciye kabiri arongera asubirana na Pacento kugeza na n'uyu munsi.

   Queen Nitha yanze kuva iruhande rwa Nasty C

   Abandi bakobwa begeraga uyu muhanzi, Queen Nitha agafuha

  

   Yari yanze kumuva iruhande

   Abandi bicaraga we agakomeza kunyonga ikibuno

   Aha Nasty C yari avuye kuririmba undi amwoma inyuma

   Ino modoka bari bari gukingura inyuma ngo Nitha n'undi mukobwa bari bari kumwe bisunikemo

  Uyu mukobwa ufite telefoni azwi mu mashusho ya Hennessy ya Davis D  nawe yajyanye n'indi modoka yatwaye abandi bazanye na Nasty C

Uyu mukobwa wagaragaye muri Hennessy ya Davis D nawe ari mu batahanye na Nasty C  

06/Apr/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(8)
ferdinand
yoooo!hewe urukundo nkurwo nugwamadayimonipe!
kwizera pacifique
narumiwe ngew
Pauline
Abakobwa barahaa peeee!!!!!!
Frank
Sha kabisa inkuru nk'izi ziba zisebya u Rwanda!! Aba bakobwa babaye abanyenzara Ku buryo umuntu ufite boyfriend yikundisha kurabo batipe!!! Pacento Is a good guy ntakwiriye kuvugana nuyu mukobwa really!!!!
David polly
Hhhh nihatari kbx
Belivan
Hhhh ndabona nitha yaratse kbx
Belivan
Hhhh ndabona nitha yaratse kbx
tyler ian
Ariko noneho ibi nimba arurukundo byaba arinyatsi imana ikora nibitangaza
Sponsored Content
Loading...