The Ben uri muri Uganda yahishuye ikintu atinya mu buzima bwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

The Ben uri muri Uganda yahishuye ikintu atinya mu buzima bwe

The Ben uri muri Uganda yahishuye ikintu atinya mu buzima bwe

Umuhanzi w’umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yahishuye ko ikintu kimutera ubwoba mu buzima ari ukuba yakumva ko umubyeyi we (nyina) atagihumeka umwuka w’abazima.

The Ben ni umuhanzi w’umunyarwanda umaze imyaka 8 aba muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika ari naho akorera umuziki we.

Kuri ubu ari muri Uganda aho ari mu bikorwa bitandukanye n’ubundi bya muzika aho ari gukorana n’abahanzi batandukanye bo muri iki gihugu.

Ubwo yari kuri televiziyo ya NTV, The Ben yabajijwe ibibazo bitandukanye byerekeye ubuzima bwe bwite ndetse no ku muziki muri rusange.

Uyu musore wamaye muri Uganda kubera indirimbo Binkolera yakoranye na Sheebah, yavuze ko abahanzi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba yakuze akunda TID wo muri Tanzaniya, na Kidumu w’i Burundi.

Bageze ku bibazo by’amatsiko, umuhanzi The Ben yabajijwe ikintu atinya mu buzima bwe, maze asubiza ko ari ukubura umubyeyi we,  ati ‘ntinya kuba nakumva ko umubyeyi wanjye tutakiri kumwe.”

The Ben ari gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse ngo harimo n’abakomeye ku rwego rwa Afurika nka Tiwa Savage. Yemeza ko izi ndirimbo zizatangira gusohoka mu kwezi kwa Gicurasi, abakunzi be bakazajya bazibona buri kwezi.

Tags

06/Apr/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
Diplodocus kzb
The Ben you're my role model
Bizaɓaturukaho charles
Ben rero numuhanga cyane kuko akora yitonze cyane aɗahuɓuka kɗ agakora iɓintu ɓye neza .rnndamukunda ahubwo nagire aze mu Rwanda tumuhe gumaguma SS .nakomeze age imbere kbsa
Mostre
nda kwemera br komereza ahhhoo!!
omar
theben nkunda ukuntu akora ibintubye yitonze kandi bikabyara umusaruro muzima nakomerezaho ari mubishoboye mwaduha link yibyo biganiro yagiriye uganda plzzzzzzz
Uwimana jackson
The Ben jya mbera kbc ndakwemera.
Sponsored Content