Uwishe Mowzey Radio yashyize avuga uko byagenze anasaba imbabazi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uwishe Mowzey Radio yashyize avuga uko byagenze anasaba imbabazi

Uwishe Mowzey Radio yashyize avuga  uko byagenze anasaba imbabazi

Godfrey Wamala wishe umuririmbyi Mowzey Radio  wahoze mu itsinda rya Goodlyfe uherutse gutabwa muri yombi na polisi yo mu karere ka Wakariso muri Uganda yavuze ko yamwishe atabigambiriye, anasaba imbabazi.

Uyu musore w’imyaka 28, yatawe muri yombi mu ntangiro za Gashyantare nyuma y’iminsi mike aburiwe irengero yarahungiye mu rugo rw’inshuti ye.

Nyuma y’amezi arenga abiri Wamala bakunze kwita Troy ari muri gereza, yavuze uko byagenze kugira ngo arwane na Radio ndetse anagere aho gupfa gusa avuga ko asaba imbabazi kuko byabaye mu buryo bwamutunguye.

Yagize ati”Ntago nashakaga kwica Mowzey Radio. Yarancitse amva mu maboko  ku bw’amahirwe make yikubita hasi abanje umutwe bimuviramo urupfu. Ni ukuri ndasaba imbabazi n’ubwo byabaye mu buryo ntateganyije.”

Wamala akimara gufatwa nabwo yari yavuze ku rupfu rwa Radio, icyo gihe yavuze ko rwatewe n’ubushyamirane bari babanje kugirana gusa kuri iyi nshuro ntiyigeze agaragaza ko bagiranye ubushyamirane nk’uko Ugblizz yabitangaje.

Moses Ssekibogo [Radio]  wari mu bagize itsinda rya Goodlyfe yakubiswe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 22 Mutarama 2017 ubwo yari ari mu kabari kitwa De Bar gaherereye mu Mujyi wa Entebbe ari n’aho Wamala yakoraga akazi ko gucunga umutekano.

Akubitwa yavunitse ijosi ndetse agira ibikomere mu mutwe bimuviramo kubagwa ngo akurwe ibibumbe by’amaraso mu bwonko. Yamaze  ibyumweru bibiri ari muri koma mu bitaro bya Case Hospital mu Mujyi wa Kampala aza gupfa kuwa 1 Gashyantare 2018.

Yapfuye nyuma y'iminsi mike yujuje imyaka 34. Ashyingurwa kuwa gatandatu tariki 03 Gashyantare 2018  ahitwa Nakawuka.    Wamala avuga ko urupfu rwa Radio ari impanuka agasaba imbabazi

    Radio yapfuye amaze iminsi mike yajuje inzu yubakiye nyina 

   Ibitaro Radio yajyanywemo akaza gushiramo umwuka nyuma y'iminsi mike

   Urupfu rwa Radio rwababaje abahanzi benshi bo muri afurika y'Uburasirazuba

    Radio yasigiye agahinda kenshi Weasel baririmbanaga

09/Apr/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(9)
BIZIREMA
Imbabazi ziratangwa ariko umuntu wishe radio ntago nge namuha imbabazi ahubwo nawe azafungirwe mucyumba cyawenyine yumva indirimbo zumuhanzi radio. Gusa imana imwihere iruhuko ridashira ngewe sinabonuko mbivuga ndababaye gusa%
Florence
Imana imwakire mubayo ,kandi abakora urugomo bajye bahanwa byinanga rugero,nabandi abarebereho
Jen Claude Trump
Mana Umwakire Mubawe.
kimasa
hazakorwe ubutabera barebe koko niba atarabigambiriye mosesi ntazatuva mumitima
kimasa
hazakorwe ubutabera barebe koko niba atarabigambiriye mosesi ntazatuva mumitima
kimasa
hazakorwe ubutabera barebe koko niba atarabigambiriye mosesi ntazatuva mumitima
steve burundi
urupfu rwiwe ntawe rutababaje,ikindi nta mbabazi z'uwishe umuntu naho bitoba vyaramuvuyeko.thx eachamps.rw ku kazi kanyu keza.
Jr
ndumva ari hatari
sky p
arko ubwo murumva izombazi ziba baho ??
Sponsored Content
Loading...