CNLG yamaganye ibikorwa Kate Bashabe yadukanye abyita ibyo gufasha abarokotse Jenoside | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

CNLG yamaganye ibikorwa Kate Bashabe yadukanye abyita ibyo gufasha abarokotse Jenoside

CNLG yamaganye ibikorwa Kate Bashabe yadukanye abyita ibyo gufasha abarokotse Jenoside

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside [CNLG] yamaganye  ibikorwa Umunyamideli Kate Bashabe amazemo iminsi avuga ko ari gukusanya inkunga yo gufasha abarokotse Jenosisde  yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram bamaze iminsi babona amatangazo yamamaza igikorwa cy’umunyamideli ubirambyemo mu Rwanda Catherine Bashabe[Kate Bashabe], umaze iminsi afite igikorwa yise KabashCares yavugaga ko ari icyo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri tangazo ryavugaga ko uyu mukobwa ari mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside binyuze mu kugurisha imipira ye yari yarashyize hanze. Buri mupira waguraga 12,000 Rwf.

Mu iri tangazo, Kate Bashabe yagiraga ati”Nitwa Kate Bashabe nkaba nkuriye Kompanyi y’ubucuruzi yitwa Kabash[iyi ikora ibijyanye n’imideli], twifatanije hamwe n’Abanyarwanda bose mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kabash yateguye igikorwa cyo kugurisha imipira kugira ngo dukusanye inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nkaba nsaba Abanyarwanda bose muri rusange kugira ngo bashyigikire iki gikorwa. Murakoze!”

Mu itangazo CNLG yashyize hanze muri uyu mugoroba wo kuwa 9  Mata, yavuze ko abantu bakwiye kwitondera ibikorwa by’uyu mukobwa.

Yagize iti “CNLG irabeshyuza amakuru aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yagiranye ubufatanye na kabashcares ihagarariwe n’umunyamideli Kate Bashabe bugamije gukusanya inkunga (fundraising) igenewe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, binyuze mu kugurisha imipira cyangwa ikindi gikorwa icyo aricyo cyose cy’ubucuruzi.”

Mu kiganiro Kate Bashabe yahaye Eachamps, yavuze ko yari yarabanje kuvugana na CNLG ndetse akaba atiyumvisha ukuntu baje kumwihinduka. Yavuze ko hashobora kuba harabayeho kudasobanukirwa neza uko yabasobanuriye igikorwa cye.

Yagize ati”Inkuru nayibonye ndumirwa nyine[…] sinzi niba habayeho kutumva neza uko navuganye nabo ariko nziko CNLG nabegereye, ikintu cya mbere ntasobanukiwe bavuze ko hari  ‘ubufatanye’ kandi mu bintu byose navuze ntarigeze nzanamo ubufatanye, navuze ko tubifashijwemo na CNLG bazatwereka abantu tuzafasha turangije igikorwa cyo gukusanya iriya nkunga.”

Yunzemo ati”Twicaranye na bo turabibasobanurira, tutaranabitangira mbasobanurira igikorwa ncaka gukora mbasobanurira imipira ncaka gucuruza, ibyanditseho ko imwe iriho ikirango cyo kwibuka kandi  ikaba iriho n'ubutumwa bujyanye na bizinesi yacu, igitekerezo baragishima. Bavuga ko  ibitekerezo by’abantu bakeneye ubufasha bazabiduha ndetse banabiduha kuri E-Mail, n’umukobwa bampaye ubishinzwe mfite ubutumwa twagiye twandikirana mbabwira ko nzakomeza kubavugisha mu gihe twaba dukeneye ubufasha.”

Kate Bashabe yavuze nyuma yo kumvikana na CNLG yagiye yakira telefone zimubaza niba afite uburenganzira bwo gukora icyo gikorwa, bimutera amakenga yihutira gusaba urwandiko rubyemeza, mu gihe atarajya kurufata atungurwa n'itangazo ryamagana ibikorwa bye.

Yagize ati”Nyuma umuntu arampamagara ati’ibyo bintu uri gukora CNLG irabizi, nti ‘irabizi’, ambwira ko agiye kubikurikirana ambwira ko nta kibazo. Uwa kabiri arampamagara arabimbaza nanjye mpita mvugisha wa mukobwa mubwira ko dukeneye ibaruwa yemeza abantu bamwe baduhamagara bashidikanya ko byaba ari ubukamutwe, ambwira ko tugomba kwandika ejo tukajyayo, ubwo nanjye mbonye inkuru birantangaza ariko barabizi igikorwa narakibabwiye kuko ntabwo ndi umuntu ushobora gukora igikorwa nk’iko nkakoresha izina rya CNLG ntabamenyesheje.”

Kate yavuze ko ikintu cyateye ibi bintu atakizi gusa yemeza ko hagiye kubaho  ibiganiro hagati ye na CNLG kuko bashobora kuba bagize ikibazo bakibeshya ku mushinga we, yanavuze ko baciye igikorwa cye imbaraga.

Iki gikorwa abantu bari bamaze kucyitabira ndetse Kate yatekerezaga gusaba CNLG ubufasha kubona amaduka menshi yo gucururizamo iyi mipira. 

Kate yavuze ko gufasha atari ibintu ajya gusabira uburenganzira kuko asanzwe abikora gusa akaba yariyambaje CNLG kuko ariyo ishobora kuba abantu benshi bafite ibibazo barokotse Jenoside kumurusha. yemeza ko kuba yumvikanishaga izina ‘Kabash’ bitaba ikibazo kuko nawe yakoreshaga amafaranga kugira ngo imipira ikorwe.

Ati”Ushaka gufasha umuntu sinzi niba ari ngomba gusaba uruhushya, njyewe  nshobora gufata amafaranga nkajya gufasha umuntu nta we ngiye gusaba uruhushya, gufasha ni uburenganzira bw’Umunyarwanda wese ariko iyo bigeze ku bantu barokotse Jenoside kandi ababifite mu nshingano ari CNLG ntabwo ushobora kujya gukora igikorwa batabizi niyo mpamvu nabegereye. Si ubwa mbere ntabwo ari ibintu njya gusabira uruhushya.”

Mu minsi ishize kuri Noheli ya 2017, nabwo Kate Bashabe yari yakoze igikorwa cyo gufasha, yakoreye mu karere ka Huye. Uyu munyamideli, akaba na rwiyemezamirimo ufite iduka ricuruza imyenda icyo gihe yasangiye iminsi mikuru n’abana bagera kuri  500 bafashwa n’Ikigo cyitwa ‘Association Umwana Ukunda’  mu Karere ka Huye, cyanarerewemo umuhanzi Mani Martin.   Kugurisha imipira yakozwe na Kate Bashabe byari birimbanije

   Kate Bashabe yavuze ko umutima wo gufasha awusanganywe

   Yaherukaga gukora ibikorwa byo gufasha mu mpera za 2017

09/Apr/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
cloclo
Ni byiza kubuza uyu mugore gukina mu bikomeye.Ibi ni nka bimwe abantu bihaye byo guprofita occasion yose ibaye bagashaka kuko bacuruza products zabo(saint Valentin,noheli n... Bitandukanye no kwibuka abacu) Kate we ndakwibutsa ko kwibuka bitavangwa n'imyidagaduro kuko tuba twibuka ibyatubabaje. Ukwiye gushaka ibindi ukiniramo.
Sponsored Content
Loading...