AmavubiU20: Abanyarwanda 2 bakina i Burayi bahamagawe mu mwiherero wo kwitegura Kenya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

AmavubiU20: Abanyarwanda 2 bakina i Burayi bahamagawe mu mwiherero wo kwitegura Kenya

AmavubiU20: Abanyarwanda 2 bakina i Burayi bahamagawe mu mwiherero wo kwitegura Kenya

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, Mashami Vincent mu rwego kwitegura umukino wo kwishyura na Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger 2019, yahamagaye abakinnyi 26 bakina mu Rwanda ndetse n’abandi 3 bazaturuka hanze y’u Rwanda.

Umukino ubanza ukaba warabereye muri Kenya amakipe yombi anganya 1-1, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 21 Mata 2018.

Aba bakinnyi bahamagawe biteganyijwe ko bagomba gutangira umwiherero kuri Hill Top Hotel uyu munsi kuwa Kabiri tariki ya 10 Mata 2018 nyuma y’imyitozo ya mbere yabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 10:00.

Mu bakinnyi 29 bahamagawe harimo 3 bazava hanze y’u Rwanda, babiri bavuye mu Bubiligi undi umwe akaba yavuye muri Uganda.

Mu bagomba guturuka mu Bubiligi harimo Dylan Maes myugariro w’ikipe ya Waasland Beveren y’abatarengeje imyaka 18 na Samuel Gueulette ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya KAA Gent y’abatarengeje imyaka 19. Uzaturuka muri Uganda ni Mugabo Tumwine akina hagati mu kibuga mu ikipe ya BIDCO Bul FC y’abato.

Mu bari bitabiriye umwiherero wabanje havuyemo abakinnyi babiri ari bo Ndabarasa Tresor (Unity FC) Habineza Olivier (Rayon Sports) Tumusiime Alitijan (Rayon Sports) na Muhozo Fred (AS Kigali).

Biteganyijwe ko iyi kipe izajya ikorera imyitozo ku kibuga cya Kigali(Stade Regional Nyamirambo) mu gitondo gusa kugeza iki cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kirangiye.

U Rwanda ruramutse rukuyemo Kenya mu ijonjora rikurikiyeho  rwazahura na Zambia ifite igikombe giheruka.

Dore urutonde rw’abakinnyi bose bahamagawe

Abazamu: Cyuzuzo Gael (Unity Fc), Ntwari Fiacre (Intare Fc) na Iratugenera Edouard (Mukura VS)

Ba myugariro:Uwineza Aime Placide (SC Kiyovu), Songayingabo Shaffi (APR Fc), Buregeya Prince (APR Fc), Ndayishimiye Thierry (Marines Fc), Ishimwe Christian (Marines Fc), Nshimiyimana Marc Govin (Intare Fc), Hakizimana Felicien (Intare Fc), Niyigena Clement (Intare Fc), Nkubana Marc (Unity Fc) na Dylan Maes(Waasland Beveren U-18).

Abakina hagati: Nyilinkindi Saleh (APR Fc), Nshimyumuremyi Gilbert (Intare Fc), Bonane Janvier (SC Kiyovu), Ishimwe Saleh (Unity Fc), Byukusenge Yakuba (Intare Fc), Uwimana Emmanuel (Intare Fc), Mugabo Tumwine Azeedi (Bul Fc Junior team) na Samuel Gueulette (KAA Gent U-19).

Ba rutahizamu: Sindambiwe Protais (INtare Fc), Cyitegetse Bogarde (Bugesera Fc), Byiringiro Lague (APR Fc), Tumusiime Aloysious (Intare Fc) na Mugisha Patrick (Marines Fc).

Myugariro Dylan Maes wa Waasland Beveren U-18 ni umwe mubahamagawe

10/Apr/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content