Miss Ndahiro Liliane yeretse urubyiruko uko rwakoresha imbuga nkoranyambaga mu kwibuka | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Ndahiro Liliane yeretse urubyiruko uko rwakoresha imbuga nkoranyambaga mu kwibuka

Miss Ndahiro Liliane yeretse urubyiruko uko rwakoresha imbuga nkoranyambaga mu kwibuka

Uwase Ndahiro Liliane wabaye Nyampinga wahize abandi mu kubana neza na bagenzi be mu 2018 [Miss Congeniality 2018], yabwiye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunoze muri iki gihe cyo kwibuka.

Muri iki gihe u Rwanda ruri  mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24, ku nsanganyamatsiko  igira iti ‘Twibuke Twiyubaka.’

Abantu batandukanye cyane mu Rwanda no hanze yarwo  cyane cyane abazwi bagenda batanga ubutumwa bwihariye ku banyarwanda.

Uwase Ndahiro wabaye Miss Congeniality 2018, mu kiganiro yagiranye na Eachamps  yahaye ubutumwa urubyiruko muri rusange arusaba gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo kumenyekanisha no kwamagana abapfobya Jenoside.

Yagize ati ”Icyo nabwira urubyiruko ni  ukwitabira ibikorwa byose byo kwibuka, gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha ukuri no kwamagana abahakana n'abapfobya Jenoside, kugira umutima w'ubumwe ndetse no gufashanya muri bino bihe byo kwibuka.”

 Kuva  ku wa 7 kugeza kuwa 13 Mata 2018, ni icyumweru cyo kunamira inzirakarengane gusa kwibuka byo bizakomeza kugeza iminsi 100 irangiye kuwa 04 Nyakanga 2018. .

Ndahiro Liliane wahaye ubutumwa urubyiruko aheruka gutangaza ko ashaka kuziyamamariza kuba umudepite mu minsi iri imbere, n’ubwo atigeze atangaza umwaka neza dore ko  akiri ku ntebe y’ishuri.

10/Apr/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...