Ukuri ku ifungwa ry'umutoza wa Rayon Sports uri muri Afurika y'Epfo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ukuri ku ifungwa ry'umutoza wa Rayon Sports uri muri Afurika y'Epfo

Ukuri ku ifungwa ry'umutoza wa Rayon Sports uri muri Afurika y'Epfo

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports  Ivan Minnaert afungiye muri Afurika y’Epfo akekwaho ubujura ni nyuma y’uko yari yagiye muri iki gihugu kuvugana n’ikipe ya Black Leopards ku mufaranga avuga ko bamufitiye igihe yayitozaga.

Ivan Minnaert akaba yari yagiye muri Afurika y'Epfo mu rubanza yari yarezemo ikipe ya Black Leopards kubera kumwirukana binyuranyije n'amategeko igihe yari akiyitoza akaba yari yareze iyi kipe ko hari amafaranga bagomba kumwishyura.

Twitter y’ikinyamamkuru  Lim Sports Zone ivuga ko yari muri iki gihugu ku wa Kabiri (ku munsi w’ejo hashize) aho yari yitabye urukiko kuko yari yareze iyi kipe ko yamwirukanye idakurikije amategeko agezeyo ahubwo aba ari we bafunga.

Nyuma yo gufatwa yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Polokwane aho biteganyiwe ko azagezwa imbere y’urukiko muri iki cyumweru. Akimara gufatwa agafungwa yahise asaba ibiganiro by’ihuse n’ikipe ya Black Leopards yahoze atoza.

Twitter ya Lim Sports Zone ivuga ku ifungwa rya Minnaert ndetse n'igihita gikurikiraho

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports  bukaba butangaza ko uyu mugabo yari yagiye muri afurika y’Epfo bamuhaye uruhushya kuko yari yababwiye ko afiteyo urubanza akaba agomba kugaruka mu Rwanda uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 11 Mata 2018 naho ibyo gufungwa byo Ivan Minnaert akaba yababwiye ko ari ibibazo yagiranye n’ikipe yahozemo ariko ngo birara birangiye uyu munsi nk’uko perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi yabitangarije Eachamps.

Yagize ati”Nibyo tukimara kubimenya natwe twagerageje uburyo twamuvugisha n'ubwo bitari byoroshye, turavugana atubwira ko ari ikipe yahozemo yamuteze agatego ariko ngo barimo kuganira ku buryo uyu munsi birara birangiye. Yagiye tubizi yari yatubwiye ko afitanye urubanza n’iyo kipe  akaba yagombaga kugaruka uyu munsi mu gitondo. Aragera mu Rwanda ni njoro cyangwa ejo mu gitondo.”

Ivana Minnaert yagizwe umutoza wa Leopards yo muri Afurika y’Epfo muri Nzeri 2016 ikipe atatinzemo kuko nta mwaka yayimazemo ahita yirukanwa kuri iyi mirimo ye.

 

11/Apr/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content