Samuel na Dylan bageze mu mwiherero w’Amavubi U20 bakora imyitozo ya mbere [AMAFOTO] | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Samuel na Dylan bageze mu mwiherero w’Amavubi U20 bakora imyitozo ya mbere [AMAFOTO]

Samuel na Dylan bageze mu mwiherero w’Amavubi U20 bakora imyitozo ya mbere [AMAFOTO]

Ku munsi wa kabiri w’imyitozo y’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 abakinnyi bose bahamagawe bakina hanze y’u Rwanda bagaragaye muri iyi myitozo n’ubwo 2 baturutse mu Bubiligi batakoranye n’abandi bitewe n’ikibazo cy’umunaniro.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 10 Mata 2018 nibwo umwiherero w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 watangiye bakaba barahise bakora n’imyitozo ya mbere mu rwego rwo kwitegura Kenya mu mukino wo kwishyura wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger mu 2019. Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 1-1.

Mu myitozo yabaye ku munsi w’ejo umukinnyi , Mugabo Tumwine Azeedi ukinira ikipe ya BIDCO Bul y’abato muri Uganda yayikoranye n’abandi, ni myitozo kandi itaragaragayemo abakinnyi nka Byiringiro Lague ukiri kumwe na APR FC ndetse na Buregeya Prince ufite akabazo k’imvune.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mata 2018 nibwo abakinnyi babiri bahamagawe bakina mu gihugu cy’u Bubiligi ari bo Dylan Maes w’ikipe ya Waasland Beveren y’abatarengeje imyaka 18 na Samuel Gueulette wa KAA Gent y’abatarengeje imyaka 19 bageze mu Rwanda aho banze kuguma kuri hoteli baruhuka bagahitamo kujya gukorana imyitozo n’abandi.

N’ubwo bagiye ku kibuga I Nyamirambo ahabereye imyitozo ntibakoranye imyitozo n’abandi kuko bakoze imyitozo micye yo kunanura imitsi gusa.

Kapiteni w’iyi kipe Buregeya Prince ntiyakoranye imyitozo n’abandi kuko afite akabazo k’imvune yakuye muri Kenya ariko akaba azatangira gukorana n’abandi ku munsi w’ejo. Ni myitozo yari yiganjemo ibongerera imbaraga ndetse no gukora ku mupira.

Dylan Maes(ubanza ibumoso) na Samuel Gueulette(iburyo) bagaragazaga ko bishimiye kuza mu Rwanda

Bazengurukaga gake gake ubona ko bishimye

Samuel Gueulette ukina hagati mu ikipe ya KAA Gent y'abatarengeje imyaka 19

Myugariro Dylan Maes wa Beveren y'abatarengeje imyaka 18

Nyuma yo kuzenguraka bananuye imitsi

Mugabo Tumwine akina hagati mu kibuga mu ikipe ya BIDCO Bul y'abato

Yakoze imyitozo imwongerera ingufu kimwe n'abandi bakinnyi

Yatangiye gukinana n'abandi

Mashami Vincent umutoza mukuru w'iyi kipe

Buregeya Prince kubera imvune ntiyakoranye n'abandi

Ngo biteguye gusezerera Kenya mu maso y'abanyarwanda

11/Apr/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Jov
U RWANDA rwacu rwishakamo ibisubizo! Niyo mpamvu rwabaye inshobera-mahanga.
Sponsored Content
Loading...