EXCLUSIVE : Umutoza wa Rayon Sports amaze gufungurwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

EXCLUSIVE : Umutoza wa Rayon Sports amaze gufungurwa

EXCLUSIVE : Umutoza wa Rayon Sports amaze gufungurwa

Ivan Minnaert umutoza w’ikipe ya Rayon Sports wari witabye urukiko rwo muri Afurika y’Epfo ku rubanza yareze Black Leopards ko yamwirukanye mu buryo bunyuranyije  n’amategeko yagerayo agahita afungwa kuri ubu yarekuwe aragera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mata 2018.

Ivan Minnaert yari yavuye mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 10 Mata 2018 agiye kumva iby’urubanza rwe aregamo ikipe ya Black Leopards yamwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibintu byaje guhinduka agezeyo kuko ahubwo yahise atabwa muri yombi arafungwa.

Bakaba ngo baramufunze bamushinja ubujura ariko ibi byose ngo bikaba byari ibyapanzwe n’iyi kipe ya Black Leopards kugira ngo baburizemo iki kirego.

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Paul Muvunyi yabwiye Eachamps ko Ivan Minnaert yamaze kurekurwa ndetse ko banavuganye akababwira ko ibibazo afitanye na Black Leopards birara birangiye.

Yagize ati”Twavuganye ubu bamurekuye kandi yatubwiye ko ibibazo biri burare birangiye akaba yaza nijoro cyangwa ejo mu gitondo.”

Amakuru yizewe ni uko uyu mugabo biteganyijwe ko agera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe ku isaha ya saa 6:10’ za mu gitondo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mata 2018.

Nubwo ibyavuye mu biganiro Minnaert yagiranye na Black Leopards bitaramenyekana, amakuru ava muri Afurika y’Epfo ni uko impande zombi zumvikanye ndetse ko nta n’ibyo kuzongera kwitabaza ubutabera.

Minnaert urega ikipe ya Black Leopards kumwirukana binyuranyije n’amategeko akaba yarayitoje guhera muri Nzeri 2016 nyuma aza kwirukanwa azira umusaruro muke dore ko iyi kipe yari imaze igihe yaribagiwe itsinzi.

11/Apr/ 2018,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...