Ubutekamutwe mu gushaka inkunga y'abarokotse jenoside bwakomye mu nkokora igikorwa cyiza cya Munyanshoza | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ubutekamutwe mu gushaka inkunga y'abarokotse jenoside bwakomye mu nkokora igikorwa cyiza cya Munyanshoza

Ubutekamutwe mu gushaka inkunga y'abarokotse jenoside bwakomye mu nkokora igikorwa cyiza cya Munyanshoza

Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi Munyanshoza Dieu Donnee atangaza ko yaretse gukora ibitaramo byo gukusanya inkunga y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi kuko hari abari batangiye kubikora bagamije inyungu zabo bwite.

Mu mwaka wa 2015 umuhanzi Munyanshoza Dieu Donnee uzwi nka Mibirizi yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije mu mpano ye kuririmba.

Iki gikorwa kandi cyanabaye no muri 2016 ubwo twibukaga ku nshuro ya 22, aho yari yafatanyije na Mariya Yohana hagakusanywa inkunga igera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana inani mirongo itandatu na bitatu.

Nyuma y’aho iki gikorwa nticyongeye kuba n’ubwo cyari cyarashimwe n’abantu benshi dore ko cyanitabirwaga n’abayobozi bakomeye b’igihugu.

Mu Kiganiro Eachamps yagiranye na Munyanshoza Dieu Donnee yadutamngarije ko byahagaze bitewe n’uko hari abandi bantu bari baratangiye gukora nk’ibyo bitaramo ariko bagamije inyungu zabo bwite.

Yagize ati “hari abantu bagiye bakora ibitaramo hirya no hino harimo n’iby’amadini, bitwaje ngo barafasha imfubyi n’abapfakazi ariko ari ukubeshya, babyiyitirira ariko uganga nta n’icyo bitanze. Byaje kuba ngombwa ko bahagarika ibintu byitirirwa gufasha abantu bivaho ariko njye nabikoraga neza ariko abo bantu babihesheje isura mbi.”

Komisiyo Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG) iherutse kwamagana ibikorwa by’umunyamideli witwa Kate Bashabe nawe wari watangiye gucuruza imipira avuga ko amafaranga azakuramo azayafashisha abarikotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyitabirwaga n'abayobozi batandukanye b'igihugu

Abahanzi batandukanye bifatanyaga nawe mu gushaka inkunga

12/Apr/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content