Abakozi n’abayobozi ba Airtel-Tigo basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakozi n’abayobozi ba Airtel-Tigo basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata

Abakozi n’abayobozi ba Airtel-Tigo basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata

Abakozi ba Kompanyi y'itumanaho ya Airtel-Tigo n’abayobozi babo  basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye i Nyamata.

Aba bayobozi basuye uru rwibutso kuri uyu wa gatatu taliki 11 Mata 2018 banatanga inkunga y'amafaranga  Miliyoni 2.  Abahagariye iyi sosiyete y’itumanaho bavuze ko bakomeje kwifatanya n’Abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe barimo byo kwibuka ndetse by’umwihariko bihanganisha ababuze ababo mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi mukuru wa Airtel-Tigo, Philip Amoateng, mu kiganiro kigufi, yavuze ko kwibuka ari igikorwa k’ingirakamaro kuko bifasha abantu kumva ko Jenoside idakwiye kongera kugaruka ukundi.

Ati”Ndizera ko Kwibuka ari ingirakamaro ndetse nkaba navuga nti ‘ibi bintu ntibizongere kubaho ukundi’, mureke twishyire hamwe dusakaze amahoro n’ubumwe bizadufasha mu bihe bir’imbere. Kwibuka, kuganira amaso ku maso  ku byabaye mu Rwanda bizatuma dukomeza kumva ko igikorwa nk’iki cya Jenoside kidafite umwanya muri sosiyete.”

Muri iki gihe u Rwanda ruri  mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24, ku nsanganyamatsiko  igira iti ‘Twibuke Twiyubaka.’

Uru rwibutso rwa Nyamata rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside basaga ibihumbi 50, ni rumwe mu zibumbatiye amateka yaranze  u Rwanda mu gihe cya Jenoside aho Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Nyamata bahiciwe mu gihe bari bizeye ko baharokokera.

   Umuyobozi mukuru wa Airtel-Tigo yunamira imibiri ishyinguwe muri uru rwibutso

    Urwibutso rwa Nyamata

    Airtel-Tigo yemeye inkunga izafasha mu bikorwa bitandukanye by'uru rwibutso

12/Apr/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content