Hibutswe abahoze ari abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Hibutswe abahoze ari abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Hibutswe abahoze ari abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Mata 2018 hibutswe abahoze ari abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakiri mu mwuga bahabwa umukoro ukomeye.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru  cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) cyahoze cyitwa ORINFOR mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Witabiriwe n’abanyamakuru bo mu Rwanda banyuranye, abayobozi b’ibitangazamakuru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi bashinzwe itangazamakuru, abo mu miryango y’abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi.

Abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagera kuri 60, harimo bake bakoreraga ORINFOR, n’ibindi bitangazamakuru byandikaga.

Sam Gody wari umunyamakuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje ko abanyamakuru bo mu bwoko bw’abatutsi bahezwa mu itangazamakuru rya leta ndetse abajyamo  bakaba bari bake cyane.

Yagaragaje kandi uburyo itangazamakuru ryakoreshejwe mu gukongeza urwango aho bashishikarizaga abahutu kwica Abatutsi binyuze mu bitangazamakuru rutwitsi nka RTLM na Kangura. Yavuze ko abanyamakuru bishishikarije abanyarwanda gukora Jenoside basaga nk’abari baragurishije umutima nama wabo.

Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yasabye abanyamakuru b’iki gihe kurangwa n’ukuri ndetse bagahangana n’uwo ari  we wese washakaga kubakoresha mu bihabanye n’amahame y’umwuga wabo bagamije indoke.

Yabasabye kandi  gufatanya n’abanyarwanda bose kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga , bakagaragaza ukuri nabo bazikoresheje.

Muri uyu muhango hagaragajwe ko hari abana b’abahoze ari abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi banze kwiga kuko basigaye bonyine, Minisitiri Kaboneka Francis akaba yasabye ikibazo cyabo cyasuzumwa kigakemuka.

Abanyamakuru bari baje kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Senateri Nkusi Laurent yatanze ikiganiro

Arthur Asiimwe umuyobozi wa RBA

Sam Gody wari umunyamakuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka yasabye abanyamakuru kurangwa n'ukuri

Amafoto: Theos Uwiduhaye

13/Apr/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content