Bashunga Abouba yasobanuye impamvu buri wa Kane asabira se n'abavandimwe 7 bazize na Jenoside | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bashunga Abouba yasobanuye impamvu buri wa Kane asabira se n'abavandimwe 7 bazize na Jenoside

Bashunga Abouba  yasobanuye impamvu buri wa Kane asabira se n'abavandimwe 7 bazize na Jenoside

Umuzamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya, Bashunga Abouba avuga ko buri ku wa Kane ni njoro asenga isengesho ryo gusabira se ndetse n’abavandimwe be bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kuko ari wo munsi bwakeye kuwa Gatanu bakicwa.

Bashunga Abouba avuka mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyanza, yavutse tariki ya 21 Ugushyingo 1993 ni umuhungu wa Bashunga Youssuf na Mukakayiza Sonia akaba bucura mu muryango wa 12 bavukanaga.

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu i Nyanza naho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 naho yagezeyo ndetse ihitana ubuzima  bw’inzirakarengane zizira uko zavutse, barimo umubyeyi n’abana 7 bavukana na Bashunga.

Nta kintu yigeze abona muri Jenoside kuko yabaye afite amezi atanu y’amavuko, gusa mu buhamya yahaye Eachamps avuga ko ubu basigaye ari abana 5 muri 12 bavukanaga kubera Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yagize ati”Ubundi tuvukana turi abana 12 abahungu twari bane, gusa ubu dusigaye turi batanu gusa. Icyo bazize ni Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, njye nari muto nta kintu nzi nakuze babimbwira ariko nawe ari wowe ntiwakishima byaramabaje ariko uko iminsi yagendaga ishira naje kubyakira ubu ibikomere byarakize.”

Bashunga avuga ko ku wa Kane wa buri cyumweru ni njoro asenga isengesho ryo gusabira umubyeyi we Youssuf Bashunga na bavandimwe be 7 bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati”Buri wa Kane ni njoro nsenga isengesho ryo gusabira umubyeyi wanjye n’abavandimwe banjye, umufasha wa njye na we amaze kubimenyera ni yo agatotsi kamfashe arankangura. Impamvu biba buri buke ari kuwa Gatanu kandi ni wo munsi biciweho hari tariki ya 21 Mata 1994 itariki itajya imva mu mutwe mpora nibuka. Ni nabwo mu rugo twibuka umuryango wacu.”

Abouba kandi ngo yababajwe n’uko atigeze agira amahirwe yo kuba yamenya se umubyara ahubwo akaba yarakuze yita mukuru we se.

“Nk’uko nabikubwiye namenye ubwenge ndi kumwe na mama gusa, papa nawe yapfuye muri Jenoside  mukuru wanjye Bashunga Houssein niwe nakuze nita papa. Mporana intimba ya papa cyane kuba ntaramumenye, mfite mushiki wanjye Zoulaika anyita we (se) kuko ngo turasa tukanareshya bikantera agahinda nkifuza byibuze kuba naramubonye.”

Bashunga Abouba nyuma y’ibyabyeho yishimira intambwe amaze kugeraho ariko akaba ahora aterwa intimbwa n’uko atagize amahiwe yo kuba ari kumwe na se ngo nawe yirebere intambwe amaze agutera mu buzima bwe.

13/Apr/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...