N'akababaro kenshi Perezida wa CAF yifatanyije n'abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

N'akababaro kenshi Perezida wa CAF yifatanyije n'abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

N'akababaro kenshi Perezida wa CAF yifatanyije n'abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Ahamad Ahmad yifatanyije n’abanyarwand ndetse n’Isi yose muri rusange kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 24 ni mu butumwa bukubiye mu ibaruwa yohereje.

Kuri uyu wa 12 Mata 2018 Umuyobozi CAF Ahamad Ahmad yoherereje abanyarwanda ubutumwa bw'ihumure muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuzwe ko abajwe n'inzirakarengane zazije Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 anashimira ingabo za RPA zitanze zikabohora u Rwanda. 

Yagize ati “Nanditse iyi baruwa n’akababaro kenshi mu kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi zazize Jenoside yo mu 1994.  Abagore b’inzirakarengane babuze ubuzima bwa bo, abana ndetse n’abakuze ntibazigera basibangana mu ntekerezo zacu. Abashyize ubuzima bwa bo mu kaga bagarura amahoro mu Rwanda bazakomeza batuyobore kugira ngo hazatagira abantu bongera kubura ubuzima bwa bo bazira ubusa.

Yongeyeho ko siporo n'umupira w'amaguru muri rusange bishobora kwifashishwa mu gusakaza amahoro no gufasha abarokotse jenoside kudaheranwa n'agahinda.

Yagize ati "Siporo n’umupira w’amaguru by’umwihariko ntacyo byakora byerekeranye na politiki ariko twizera ko siporo ishobora guhuza abantu mu nzira y’umucyo ndetse n’amahoro. Ndakeka ibyishimo ruhago itanga bishobora gufasha abanyarwanda n’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudaheranwa n’agahinda n’ubwo aba ari iminota mike y’umukino gusa.” 

Ubu butumwa bwa Ahmad bukaba buje nyuma y’ukwezi kumwe gusa asuye urwibitso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi mu ruzinduko rw’iminsi 3 yari yagiriye mu Rwanda. Ahmad akaba yaranasabye ko uru rwibutso rwakomeza kubungabungwa kugira ngo n’abazavuka bazamenye aya mateka kugira ngo bitazongera kubaho ukundi, aha akaba yaranatanze inkunga yo kubungabunga uru rwibutso ingana n’ibihumbi 2 by’Amadorali y'Amerika.

13/Apr/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...