#GC2018: Ndayisenga Valens yakoreye impanuka muri Australia | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

#GC2018: Ndayisenga Valens yakoreye impanuka muri Australia

#GC2018: Ndayisenga Valens yakoreye impanuka muri Australia

Ndayisenga Valens uri muri Australia na Team Rwanda aho bitabiriye imikino y’Ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza ‘Commonwealth Games20018’ yakoze impanuka muri iki gitondo ubwo bari mu myitozo ya nyuma bitegura isiganwa nyir’izina rizaba ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu.

Team Rwanda yahagurutse mu Rwanda tariki ya 4 Mata 2018 yerekeza muri Australia kwitabira iyi mikino ihuza umuryango w’ubumwe bw’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mata 2018 ni bwo Team Rwanda yari mu myitozo yitegura isiganwa  ryo mu muhanda rizaba ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu tariki ya 14 Mata 2018, Ndayisenga Valens yaje gukora impanuka akomereka ku rutugu.

N’ubwo yakoze impanuka agakomereka ku rutugu ndetse n’imyenda igacika Ndayisenga Valens ku munsi w’ejo azitabira isiganwa ari kumwe na bagenzi be.

Tariki ya 10 Mata 2018 ni bwo aba basore bakinnye umunsi wa bo wa mbere muri iri rushanwa basiganwa n’ibihe, ntabwo bahiriwe n’uyu munsi kuko mu bantu 56 basinganwe Ndayisenga Valens yabaye uwa 24 ni mu gihe Areruya Joseph yabaye uwa 13, akaba uwa kabiri w'umunyafurika.

Ni uko byagenze

13/Apr/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...