Uko Mibilizi yiswe icyitso afite imyaka 12 akabifungirwa amezi atari make | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uko Mibilizi yiswe icyitso afite imyaka 12 akabifungirwa amezi atari make

Uko Mibilizi yiswe icyitso afite imyaka 12 akabifungirwa amezi atari make

Munyanshoza Dieudonne ni umwe mu bahanzi bamaze gukora ibihangano byinshi bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yigeze gufungwa amezi atandutu bamwise icyitso cy'Inkotanyi.

Munyanshoza yamenyekanye cyane ku ndirimbo ye ya mbere yise ‘Mibilizi’ ivuga ku gasozi avukaho ka Mibilizi mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Uburengerazuba kashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bihangano byo kwibuka, ku maradiyo, televiziyo ndetse no mu majoro atandukanye yo kwibuka usanga benshi bifashisha indirimbo ziganjemo iza Munyanshoza Dieudonne.

Afite indirimbo zitandukanye zomora imitima y’abarokotse Jenoside, iziva imuzi ibyabaye mu  duce dutandukanye tw’igihugu ndetse n’izigisha abantu ibyiza by’ubumwe n’amahoro.

Uko yahimbye indirimbo ya 'Mibilizi'

Mu kiganiro Munyanshoza yagiranye na KT Radio, yavuze ko igitekerezo cyo kuririmba  indirimbo (Mibirizi) cyavuye ku kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaramaze  igihe kinini atahakandagira yaza kuhagera agasanga ibintu byose bayarahindutse.

Yagize ati ”Ku gasozi ka Mibilizi niho mvuka, nahaherukaga mu 1991, nongeye rero kuhasubira hafi mu 1995 ariko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarikwa nari mu gisirikare kubera akazi kari gahari nyuma yo kuyihagarika, ntabwo nabonye akanya ko gusura i Mibilizi iwacu kubera ahantu nakoreraga ni ukuvuga hashize nk’andi mezi icyenda ntarahagera.”

Yunzemo ati“Nyuma nza kugira amahirwe yo kujyayo ariko dutangiye kuzamuka i Gihundwe abantu batubwira ko za Mibilizi hakunda kuza abacengezi baturuka za Congo bati’ntimwirirwe mugerayo’. Naje kuzamuka njya ahantu hitwa Mutimasi aho uhagarara ukareba agasozi ka Mibilizi aho nari nitegeye Mibilizi.”

Yavuze ko yagize igitekerezo cyo kuririmba iyi ndirimbo ya Mibilizi kubera ukuntu akimara kwitegera umusozi wayo yahise abona abantu barahindutse, imihanda yarabaye ibihuru ndetse n’abantu bamwe barahungabanye kubera ibyahabaye.

Munyanshoza yafunzwe yitwa icyitso cy’Inkotanyi ku myaka 12...

Munyanshoze Dieudonne avuga ko mu 1990 higeze gukwira inkuru Inkotanyi zateye maze akaza gufungwa afite imyaka 12 akamara igihe kigera ku mezi atandatu yose mu buroko aho yashinjwaga kuba icyitso.

Yagize ati ”Ngira ngo uzi igihe mu 1990 higeze gufungwa abo bitaga ibyitso, icyo gihe nanjye nari ndimo nkiri na muto mfite imyaka 12 gusa. Inkotanyi bavugaga ko zateye. Ikintu nibuka ni uko hari aho twageze bagakuramo abagore nyuma bakuramo n’abana urumva ko nanjye nari kuvamo ariko umusirikare umwe w’iwacu ahita ansubizamo, urumva nagiye gufungwa ari njye mwana ndetse icyo gihe namaze amezi atandatu muri gereza ya Gitarama.”

Yafunguwe bwije, ava i Gitarama agera i Kigali n'amaguru...

Munyanshoza yavuze ko  igihe cyo gufungurwa cyageze, abandi bakava muri gereza we ntafungurwe hashira iminsi itatu nawe akava muri gereza. Icyo gihe bwari bwije yibuka ko afite abavandimwe mu mujyi wa Kigali ahita afata umuhanda aza i Kigali n’amaguru nta nkweto zo kwambara. Yaraye  mu ishyamba agera i Kigali ku wundi mugoroba w’umunsi wakurikiyeho.

Uyu muhanzi ngo akora indirimbo yo kwibuka y’ahantu runaka kubera ko yagiye kuhibukira akahumva ubuhamya cyangwa se bamwe na bamwe bakamusaba ko abaririmbira.

13/Apr/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Tity
Ko mubeshya! Mibirizi siyo muri Nyamasheke!! Ni I Rusizi
Sponsored Content