Urukiko rwa Nyarugenge rwemeje ko AS Kigali igomba kwishyura Nyinamuwuntu Grace asaga miliyoni 39 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Urukiko rwa Nyarugenge rwemeje ko AS Kigali igomba kwishyura Nyinamuwuntu Grace asaga miliyoni 39

Urukiko rwa Nyarugenge rwemeje ko AS Kigali igomba kwishyura Nyinamuwuntu Grace asaga miliyoni 39

Nyuma y’amezi agera 4 hatangiye kuburanishwa mu mizi urubanza Nyinawumuntu Grace aregamo AS Kigali y'abagore kumwirukana binyuranyije n’amategeko, urukiko rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro y’uko AS Kigali igomba kumwishyura amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 39 n’ibihumbi 549 n'amafaranga 600.

Muri uru rubanza Nyinawumuntu yaregaga AS Kigali kumwirukana binyuranyije n’amategeko ndetse bakanamushinja itonesha mu bakinnyi, agasuzuguro, uburiganya n’ibindi.

Uru rubanza rwatangiye kuburanisha tariki ya 21 Ukuboza 2017 mu rukiko rwa Nyarugenge. Tariki ya 11 Mutarama 2018 ni bwo uru rubanza rwagombaga gusomwa ariko bitunguranye urukiko rufata umwanzuro ko isomwa ry'uru rubanza rizaba tariki ya 2 Gashyantare 2018 bitewe n'imiterere y'urubanza.

Tariki ya 2 Gashyantare 2018, umucamanza yaje gutangaza ko nyuma yo gusesengura bagasanga hari raporo zashyizwe mu rubanza,  kandi zikaba zarashyizwe muri sisiteme mbere y'uko Grace ahagarikwa by'agateganyo ngo babanze bamukoreho iperereza.

Nyuma yo kubona ko atigeze ahamagarwa ngo abibazweho ndetse anatangeho ubusobanuro, nyuma kandi yo kubona ko izo raporo zashyikirijwe urukiko nyuma y'iburanishwa ry'uru rubanza kuko AS Kigali yazitanze tariki ya 4 Mutarama 2018 Grace Nyinawumuntu ntagire agira icyo azivugaho,  rwafashe umwanzuro ko uru rubanza rugomba gukomeza kuburanishwa mu mizi tariki ya 23 Gashyantare 2018.

Tariki ya 23 Gashyantare 2018 urubanza rwakomeje kuburanishwa mu mizi ndetse hafatwa icyemezo cy’uko uru rubanza ruzasomwa tariki ya 13 Mata 2018.

Uyu munsi ni bwo urukiko rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro kuri uru rubanza rumaze maze iteshagaciro zimwe mu ngingo ikipe AS Kigali yashingiyeho yirukana Nyinawumuntu Grace maze rutegeka ko agomba kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda angana na 39,549,600 ni mu gihe Nyinawumuntu we yari yasabye miliyoni 52.

Urukiko rwategetse ko AS Kigali WFC kwishyura Nyinawumuntu amezi 21 yari asigaje ku masezerano ye, zihwanye na 33,327,000Frw, agahabwa kandi 1,000,000Frw y’igihembo cy’Abavoka, agahabwa imperekeza ya 1,587,000Frw, agahabwa 200,000Frw y’ikurikiranarubanza, agahabwa kandi ikinyuranyo cy’integuza yo gusesa amasezerano gihwanye na 587,000Frw, ingurane y’iminsi ye y’ikiruhuko ihwanye na 1,198,000Frw , utuntu n’utundi byose bikagera kuri 39549600 Frw.

Ku ruhande rw’ikipe ya AS Kigali y’abagore itagaragaye mu isomwa ry’uru rubanza, umuvugizi wa yo Teddy Gacinya yatangarije Eachamps nta cyo barabimenyaho ariko ko ibyo atari ibintu bahita bakira.

Yagize ati “Ntabwo ndabimenya nta na kinini nabikubwiraho gusa ibyo ni bintu bikomeye kubyakira birasaba ko twicara tukareba icyakorwa niba tugomba kujurira cyangwa niba hari ikindi twakora.”

Nyinawumuntu Grace mu magambo make yabwiye Eachamps ko ashimishijwe n’imikirize y’urubanza kuko ntawe bitagaragarirga ko yarenganye.

13/Apr/ 2018,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...