Kwizera Pierrot na Caleb ntibajyana na Rayon Sports i Maputo guhangana na Costa Do Sol | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kwizera Pierrot na Caleb ntibajyana na Rayon Sports i Maputo guhangana na Costa Do Sol

Kwizera Pierrot na Caleb ntibajyana na Rayon Sports i  Maputo guhangana na Costa Do Sol

Ikipe ya Rayon Sports uyu munsi irahaguruka mu Rwanda yerekeza I Maputo muri Mozambique gukina n’ikipe ya Costa do Sol umukino wo kwishyura mu mikino ya CAF Confederations Cup, iyi kipe iragenda idafite Kwizera Piorrot wabonye ikarita y’umutuku mu mukino ubanza ndetse na Bimenyimana Bon Fils Caleb wabonye ikarita y’umutuku ku mukino wa Mamelodi Sundowns akaba yagombaga gusiba imikino 2 nyafurika.

Iyi kipe irahaguruka mu Rwanda kuri iki Cyumweru biteganyijwe ko izagera I Maputo ku munsi w’ejo saa 13:45’ zo muri Mozambique ari nazo za hano mu Rwanda, ijyanye impamba y’ibitego 3 ni mu gihe Costa do Sol kugira ngo igere mu matsinda biyisaba kuzatsinda Rayon Sports ibitego biri hejuru ya 3 mu mukino uteganyijwe kuwa Gatatu tariki ya 18 Mata 2018.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza mukuru wa Rayon Sports, Ivan Minnaert akaba yavuze ko kuba agiye atari kumwe na Kwizera Pierrot nta kibazo bizateza kuko n’abandi bakinnyi bafite urwego rwiza bashobora kuzitwara neza.

Yagize ati” Kwizera Pierrot ni umukinnyi mwiza hagati mu kibuga ariko nta bwo ahari, sinzamukinisha, nta kundi byagenda. Hari abandi bakinnyi beza ikipe ifite bakina hagati mu kibuga kandi ndizera ko bazitwara neza nta kibazo kinini kirimo.”

Ivan Minnaert akaba yakomeje avuga ko ari umukino w’ingenzi ku ikipe ye ya Rayon Sports  kuko ari umukino w’amateka ushobora gutuma ikipe ya Rayon Sports igera mu mikino y’amatsinda.

Yagize ati” Ni umukino w’amateka kandi w’ingenzi ku ikipe yacu ya Rayon Sports, ni amahirwe tugomba gufatirana kuko ni umukino ushobora gutuma bwa mu mateka ikipe yo mu Rwanda igera mu mikino y’amatsinda muri CAF Confederations Cup.”

Akaba yijeje abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ko agomba gusezerera Costa do Sol akagarukana inkuru nziza mu Rwanda.

Mu mukino ubanza wabereye mu Rwanda ikipe ya Rayon Sports yatsinze Costa do Sol ibotego 3-0, umukino wo kwishyura ukaba uzabera muri Mozambique tariki ya 18 Mata 2018 ku isaha ya saa 19:00’, ikipe izarenga iki cyiciro ikaba izahita igera mu mikino y’amatsinda.

Abakinnyi bari bujyane n’ikipe

Abazamu: Ndayishimiye Eric Bakame (C),Ndayisenga Kassim

Ba myugariro : Faustin Usengimana, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Nyandwi Saddam, Eric Rutanga, Irambona Eric na Manzi Thierry

Abakina hagati : Kevin Muhire, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Mugisha Francois, Djabel Manishimwe na Yassin Mugume

Ba rutahizamu: Shassir Nahimana, Shaban Hussein Tchabalala, Ismaila Diarra na Christ Mbondi

15/Apr/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...