APR FC itsinze Sunrise ikura Rayon Sports ku mwanya wa mbere | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

APR FC itsinze Sunrise ikura Rayon Sports ku mwanya wa mbere

APR FC itsinze Sunrise ikura Rayon Sports ku mwanya wa mbere

Umukino w’umunsi wa 16 wahuzaga Sunrise na APR FC urangiye ku ntsinzi ya APR FC y’ibitego 2 ku busa bwa Sunrise bihita biyifasha kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo.

Ni umukino watangiye ikipe ya APR FC isatira ariko amahirwe umusore Byiringiro Lague yabonye nko ku munota wa 25 ku mupira yari ahawe na Mangwende ntiyawubyaza umusaruro, ibi byaje gukurikirwa n’umupira Muhadjiri yateye ariko umupira umuzamu Itangishatse Jean paul awurenza izamu. Lague yaje kongera kubona andi mahirwe ku munota wa nyuma w’igice cya mbere ku mupira yari ahawe na Migi ariko amupira arawurenza.

Ikipe ya Sunrise nayo yagerageje gusatira, abasore nka Orotomal Alex na Niyibizi Vedaste bagoye ubwugarizi bwa APR FC gusa ntibyabahiriye mu gice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri APR FC yongeye gusatira cyane ishaka igitego ariko bibanza kugorana. Petrovic yaje gukora impinduka akuramo Sekamana Maxine ashyiramo Bigirimana Issa, Lague akaba yahise aca ku ruhande maze Issa aba ari we ujya kuba rutahizamu.

Ikipe ya APR FC yatangiye gukina na none yongera gutanga akazi ku bwugarizi bwa Sunrise byaje gutanga umusaruro ku munota wa 72 ubwo Byiringiro Lague yazamukanaga umupira agacenga ba myugariro ba sunrise maze agahindura umupira imbere y’izamu  Issa Bigirimana ahita atsinda igitego cya mbere cya APR FC.

Ku munota wa 77 Iranzi Jean Claude yatsindiye APR FC igitego cya 2 nyuma y’akazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Lague wazamukanye umupira akinjira mu bwugarizi bwa Sunrise maze agahita atanga kwa Amran wahise awushyira ku mutwe wa Iranzi Jean Calude.

Ku munota wa 81 Iranzi Jean Claude yahaye umwanya Nshuti Dominique Savio ni nako ku munota wa 88 Muhadjiri yahaye umwanya Buteera Andrew. Umukino waje kurangira ari 2 bya APR FC ku busa bwa Sunrise.

Gutsinda uyu mukino bitumye ikipe ya APR FC ifata umwanya wa 1 n’amanota 31 imbere ya Rayon Sports ifite 30 na AS Kigali ifite 29 ariko zo zikaba zitarakina umukino w’umunsi wa 16 dore ko zizanahura tariki ya 25 Mata 2018 mu mukino w’umunsi wa 16. Ikipe ya Sunrise ikaba igumye ku mwanya wa 5 n’amanota 25.

Dore uko imikino y’umunsi wa 16 yari yabaye ku munsi w’ejo hashize yagenze

Espoir Fc 1-1 Gicumbi Fc 
Mukura VS 4-0 Kirehe Fc
Amagaju Fc 0-1 Bugesera Fc
Musanze Fc 2-1 SC Kiyovu

Umukino Police FC yagombaga kwakiramo Etincelles ukaba warasubitswe kubera imvura uzakinwa ku munsi w’ejo ku wa Mbere, Naho umukino wa Rayon Sports na AS Kigali ukazikinwa tariki ya 25 Mata 2018.

15/Apr/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Manarafasha j m v
Oyeoyeeeee umwanyawambere nibyo abacyebakiri mumadazi
sam iradukunda
niyishimiye gutsinda kwaAPR FC kandi ndizerako igikombe iracyacu
Dukundane Emmy
Apr oye oyeeeeee!
Sponsored Content
Loading...