The Ben wabaye inzobe agakemangwa, yagarutse mu Rwanda yirabura asobanura icyabiteye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

The Ben wabaye inzobe agakemangwa, yagarutse mu Rwanda yirabura asobanura icyabiteye

The Ben wabaye inzobe agakemangwa, yagarutse mu Rwanda yirabura asobanura icyabiteye

Umuririmbyi w’Umunyarwanda  Mugisha Benjamin[The Ben] ukorera umuziki muri Amerika, mu  2017 yaje mu  Rwanda inshuro ebyiri yarabaye inzobe ntiyavugwaho rumwe. Ubu yagarutse mu Rwanda yarahindutse igikara yongera kwibazwaho.

Uyu muhanzi yaje mu Rwanda mu mpera za 2016, kuwa 1 Mutarama 2017,  akora igitaramo cya ‘East Africa Party’, yongeye kugaruka muri Kanama 2017 mu gikorwa cyo kwita izina ingagi. Aza  mu Rwanda yari yarabaye inzobe ndetse bamwe baramubonye batangira kuvuga ko ashobora kuba yaritukuje.

The Ben mu biganiro yumvikanye aha itangazamakuru ryo mu Rwanda yavugaga ko atisize mukorogo[atitukuje] avuga ko byatewe n’amavuta yisigaga icyo gihe ndetse n’ikirere cyo muri Amerika.

Yagiraga ati” Mu Rwanda hatandukanye no muri Amerika[…] nagezeyo kubera ikirere ntari menyereye uruhu rwanjye rurahinduka, ikindi kandi byatewe n’amavuta nisize nkigerayo nayo yahise atuma mpinduka ariko si uko nayisize ngamije kwitukuza nk’uko benshi mu bakunzi banjye babitekereza.”

Uyu muhanzi uherutse kugaruka mu Rwanda kuwa 13 Mata mu kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka, yaje yarongeye kwirabura yibazwaho. Aza guhishura ko amavuta yisigaga yayaretse.

Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda mu kiganiro Samedi détente, yagize ati”Uruhu rwa The Ben rwari rwaragize ikibazo, ndi gukora ibishoboka byose ngo uruhu rwanjye rube urw’ukuri. Ntago nitukuje ku bushake, nabyita nk’uburangare bw’abahungu bwo kuba wakumva wakisiga icyo ubonye cyose aho uri, ariko Mugisha Benjamin yongeye kuba nya we.”

Uyu muhanzi yavuze ko amavuta yisigaga yayavuyeho burundu akaba asigaye yisiga ayo yari asanzwe amenyereye.

Ati”Ntago nkisiga amavuta ku mubiri y’amazi, iyo noze nisiga ka Vaseline[aseka ati’iyo bibaye ngombwa ngatumiza I Kigali]. Maze kumenya ikibazo gihari natangiye kubyirinda, nabonye umuganga uri kumfasha uko nabigenza nkongera kuba uko nari meze kera.”

The Ben yavuze ko yagiye abazwa  cyane na nyina ndetse n’abandi bikamutera ipfunnwe kugeza aho afatiye umwanzuro wo gushaka umuti wamuta yongera kuba uko yari ameze kera. ‘Ngo yari yaribagiwe ko amavuta yose y’amazi  yisize mu maso ahita amuhindura inzobe kuko kera atapfaga kwisiga mu isura kuko byamwangizaga.’The Ben yaje mu Rwanda yarabaye igikara

   Mu bihe byahise yaje mu Rwanda ari inzobe ibengerana

Tags

16/Apr/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
geoffrey
Gsa ben amenyeko agomba kuba proud ya skin ye mn brack is beatiful
Sandrio
Ariko uko yasaga mbere nibyo byari byiza cyn ko ntacyo bitwaye
Sponsored Content