Nkizingabo Fiston yavuze ikintu yasaba Perezida Kagame aramutse agize amahirwe yo guhura na we | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nkizingabo Fiston yavuze ikintu yasaba Perezida Kagame aramutse agize amahirwe yo guhura na we

Nkizingabo Fiston yavuze ikintu  yasaba Perezida Kagame aramutse agize amahirwe yo guhura na we

Umukinnyi wa APR FC usatira izamu aciye ku mpande, Nkinzingabo Fiston avuga ko agize amahirwe yo guhura na Nyakubahwa Perezida wa Repebulika y’u Rwanda Paul Kagame ikintu yamusaba ari ukumuha inzu nziza igaragara kuko ibindi byo abona abifite.

Nkinzingabo Fiston muri iyi minsi nta bwo arimo gukina bitewe n’imvune y’akaguru k’ibumoso afite, avuga ko asigaje igihe kingana n’ukwezi ngo abone kugaruka mu kibuga.

Uyu musore Eachamps yamwegereye maze imuganiriza ku bintu bimwe na bimwe biteye amatsiko umuntu yakwifuza kumumenyaho ibyinshi ntibyerekeranye na ruhago.

Bitandukanye n’ibindi byamamare yaba muri ruhago, abanyamuziki cyangwa abakina filime usanga bakunda kwishushanyaho, bakiyogoshesha inyogosho zitangaje cyangwa umusatsi bakawuhindura(Nta bwo ari bose), Nkinzingabo Fiston we nta na kimwe kimurangaho akaba yivugira ko adashobora kwishushanyaho(tattoo) cyangwa ngo afate umusatsi we awuhindure ukundi, kuko nta  kintu abona byamufasha mu buzima.

Yagize ati”Gushyiraho amatatuwaje biterwa n’umuntu, wayishyiraho utayishyiraho mba mbona ari kimwe, njye rero nta bwo mbikunda ni na yo mpamvu ubona nta byo ngira ku mubiri wa njye, kuri njye ,mba mbona nta cyo byongera kuri njye kandi nta n’icyo bingabanyaho,…. Umusatsi ni kimwe na tatuwaje, nk’umukinnyi ufite ikinyabupfura ngenderaho mbona ko umusatsi nta cyo wakongera mu kibuga ku byo nkina nawushyiraho ntawushyiraho byose ni kimwe mbanza kureba icyangirira akamaro mukazi ka njye.”

Afite umusatsi usanzwe(nimero 29) nta bindi bintu yongeyemo kandi ngo nta biteganya

Aramutse agize amahirwe yo guhura na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ngo ntiyamusaba ibintu byinshi dore ko bitarenze kimwe. Ngo ari umutekano mu Rwanda uruhari, ubuyobozi bwiza n’ibindi gusa ngo yamwisabira kumuha inzu nziza kuko ari cyo kintu yifuza gutunga kuri ubu.

Yagize ati”Ndamutse ngize amahirwe yo guhura na we ikintu nasaba Perezida wa Repebulika namusaba kumpa inzu nziza igaragara ndumva ari cyo cyonyine namusaba.”

N’ubwo hakiri kare kuba yatekereza gusoza umupira w’amaguru, Fiston yumva umunsi yawusoje azahita ajya kwiga ibijyanye no gutoza ndetse akanabikora.

Nkinzingabo Fiston avuga ko kuri ubu nta mukunzi afite ariko akaba yaramwigeze bakaba bamaze amezi agera kuri ane batandukanye, gusa ngo nta kintu kigaragara bapfuye, kuko  byatewe n’uko umukunzi we yagiye kwiga hanze y’u Rwanda bahitamo kubihagarika.

Ikindi wamenya ni uko inkweto mu buzima bwe yaguze imuhenze ari inkweto ya godiyo yaguze amadorali 300(amafaranga y’u Rwanda akabakaba ibihumbi 252) yayiguze akiba muri Espagne(hari muri 2014 ubwo yigaga umupira muri Espagne) iyi godiyo ngo yari ifte umwihariko kuko yari yanditseho amazina ye.

Tags

16/Apr/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...