Ibyiyumviro bya Samuel Gueulette nyuma yo guhamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibyiyumviro bya Samuel Gueulette nyuma yo guhamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda

Ibyiyumviro bya Samuel Gueulette nyuma yo guhamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya KAA Gent y'abatarengeje imyaka 19, Samuel Gueulette avuga ko yatunguwe no kumva ahamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda bityo amahirwe yabonye akaba atazapfusha ubusa agomba kugaragariza abanyarwanda ko ashoboye.

Mu rukerera rwo ku itariki 11 Mata 2018 ni bwo abasore babiri baturutse mu Bubiligi (Dylan Maes na Samuel Gueulette) bageze mu Rwanda aho bari baje gufatanya na bagenzi babo batarengeje imyaka 20 mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura na Kenya uzaba tariki ya 21 Mata 2018 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger umwaka utaha.

Aganira na Eachamps Samuel Gueulette yavuze ko ari umunyarwanda dore ko nyina ari umunyarwandakazi  kandi ko atari n'ubwa mbere aje mu Rwanda.

Yagize ati" Njyewe ndi umunyarwanda kuko mama umbyara ni umunyarwandakazi, papa we ni umubiligi, ntabwo ari ubwa mbere nje mu Rwanda najyaga nza mu biruhuko ariko ntaje gukina."

Gueulette yakomeje avuga ko atigeze atekereza ko azakinira u Rwanda dore ko no guhamagarwa kwe byamutunguye.

Yagize ati" Ntakubeshye sinigeze mbitekereza, njye ubu amaso nari nyahanze ku ikipe yanjye ya KAA Gent y'abatarengeje imyaka 19, ariko numvishe bampamagaye gukinira u Rwanda numva birantunguye kuko sinabitekerezaga ariko byaranshimije cyane.  Mama ni we wabimbwiye ko federasiyo y'umupira wa maguru mu Rwanda irimo gushaka abana b’abanyarwanda bafite impano no mu Bubiligi bakaba baragezeyo n'uko byagenze,… Nanjye barampamagara, gusa byarantunguye ariko na none ni uburyo mbonye bwo gufasha ikipe y'igihugu cya njye numva ngomba kububyaza umusaruro."

Samuel Gueulette avuga ko urwego rw'abakinnyi bo mu Rwanda yasanze ruri hejuru bityo ko na bo bibasaba gukora kugira ngo bazagere kuri urwo rwego.

Ngo ntiyifuza ko guhamagarwa kwe karangirira mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20 ahubwo ashaka gukora cyane ndetse n'ikipe nkuru akazahamagarwa kandi yizeye ko azabigeraho.

16/Apr/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(2)
zenon roman thierry
kbx guys turabishimiy kand mukomereze aho
Munyaneza Rambert
uwomwana nakomereze aho
Sponsored Content