FERWAFA ntirafata umwanzuro ku bwegure bw'uwari umunyamabanga wayo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

FERWAFA ntirafata umwanzuro ku bwegure bw'uwari umunyamabanga wayo

FERWAFA ntirafata umwanzuro ku bwegure bw'uwari umunyamabanga wayo

Nyuma y'uko uwari umwanyamabanga mukuru wa FERWAFA by'agateganyo, Habineza Emmanuel yeguye kuri uyu mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Mata 2018, FERWAFA yemeje ko yakiriye ibaruwa ye ariko bakaba batarayifatira umwanzuro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo hamenyekanye amakuru yiyegura ry'uwari umunyamabanga wa FERWAFA by'agateganyo ari we Habineza Emmanuel aho avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Binyuze kuri rubuga rwayo, FERWAFA yavuze ko bakiriye ibaruway'ubwegure bw'uyu mugabo ariko bakaba batarayifataho umwanzuro, kuko komite nyobozi ya FERWAFA  izicara ikiga ku ikabyigaho bakabona gutangaza ko umwanzuro.

Habineza Emmanuel wari umunyamabanga w'agateganyo ashobora kuba yabonye imikorere ye idahuye ni byo perezida mushya wa FERWAFA yifuza kuko nyuma yo gutorerwa kuyobora FERWAFA tariki ya 31 Werurwe 2018, Rtd. Brig. Gen yatangaje ko mbere yo kwemeza ko azakomezanya n'umunyamabanga uriho azabanza kwiga kumikorere ye.

Habineza Emmanuel  yagizwe umunyamabanga w'agateganyo wa FERWAFA tariki ya 2 Gashyantare 2018 asimbuye Uwamahoro Tharcille wari usoje amasezerano ye.

16/Apr/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...