Diamond yagaragaye ari kumwe na Hamisa Mobeto bari mu buriri | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Diamond yagaragaye ari kumwe na Hamisa Mobeto bari mu buriri

Diamond yagaragaye ari kumwe na Hamisa Mobeto bari mu buriri

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagaragaye amashusho y’umuhanzi Diamond Platnumz n’umugore babyaranye (Hamisa Mobeto) bishimanye mu gitanda benshi bemeza ko bagiye kubana nk’umugabo n’umugore.

Diamond Platnumz yari asanzwe yarabyaranye n’uyu munyamideli Hamisa Mobeto, icyo gihe akaba yarabanaga na Zari, ibintu byatumye abanza kwihakana umwana ariko nyuma akaza kubyemera.

Kuva Diamond yakwihakana umwana wa Hamisa Mobeto ndetse akanitabaza inkiko ngo atange indezo, ntibigeze bacana uwaka, kugeza ubwo mu minsi ishize bahuriye mu birori byo gutanga ibihembo  SZIFF bagahoberana mu buryo bwatunguye benshi.

Kuri ubu hari amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Diamond ari kumwe na Hamisa Mobeto mu buriri ndetse bigaragara ko bishimanye.

Aya mashusho yongeye gushiamngira ko Diamond na Hamisa bagifitanye umubano ukomeye ndetse ko igihe icyo ari cyose bashobora no kubana nk’umugore n’umugabo.

Tariki ya 14 Gashyantare 2018 nibwo Zari yatangaje ko atakiri umugore wa Diamond biturutse ku bushurashuzi bikaba byarasembuwe n’amafoto yagaragaye arimo gukorakora uwahoze ari umukunzi we Wema Sepetu.

Nyuma yo gutandukana na Zari, Diamond yakunze kugaragara ari kumwe wa Wema Sepetu ndetse yanamuhaye akazi muri Televiziyo ye (Wasafi TV) aherutse gushinga, gusa bose bavuga ko nta by’urukundo bihari

Tags

16/Apr/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...