Kayiranga Jean Baptiste yasabye ikipe y'igihugu y'abagore kutazagira amabuno manini urwitwazo muri CECAFA | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kayiranga Jean Baptiste yasabye ikipe y'igihugu y'abagore kutazagira amabuno manini urwitwazo muri CECAFA

Kayiranga Jean Baptiste yasabye ikipe y'igihugu y'abagore kutazagira   amabuno  manini urwitwazo  muri CECAFA

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori irimo kwitegura imikino ya CECAFA izabera mu Rwanda muri Gicurasi 2018 yasabye abakinnyi kwibagirwa ko bafite ibibuno binini n’amabere ahubwo bakambarira guhangana.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mata 2018 aho yatangiye asobanura uburyo  bifashishije mu guhamagara abakinnyi dore ko babanje guhamagara abakinnyi 40 bagomba gutoranywamo abakinnyi 30 bazagaruka mu mwiherero nyuma y’itariki 21 Mata 2018.

Umutoza yavuze ko bitewe n’uburyo ikipe y’igihugu yari imaze iminsi itariho bahisemo kuzenguruka igihugu cyose bashakisha abakinnyi, bakaba barabonye 40 bagomba gukora umwiherero w’iminsi 3 kuko uzarangira ku wa Gatatu(tariki ya 18 Mata 2018) bagasubira mu makipe ya bo maze abakinnyi 30 batoranyijwe bakazagaruka mu mwiherero nyuma y’umukino wa shampiyona bazakina tariki ya 21 Mata 2018.

Yagize ati”Icyatumye dufata abakinnyi 40 ni uko dukeneye kureba nk’abatoza, tukigisha, tukagereranya nyuma tugafata umwanzuro, icyatumye rero dufata benshi ni ukugira ngo muri benshi tutaburamo umubare ukenewe tuzifashisha mu irushanwa, ariko ubundi iyo tuza kuba dufite amakuru mbere, tugasura amakipe mbere, tukaba tubizi ko iri rushanwa rizabaho nta bwo twari guhamagara abantu 40 twari guhamagara byibuze abenshi 30 ariko bitewe n’ibihe twarimo twahisemo ubu buryo.”

Muri uyu mwiherero w’iminsi itatu bazakora imyitozo yibanda kuyibongerera ingufu no gukina umupira kandi ngo nta bintu bazatoza abakinnyi uretse ko buri mukinnyi bamaze kumubwira ibyo bamukeneyeho bitewe n’umwanya akinaho, ibi bikaba ari byo bazagenderaho batoranya abakinnyi 30 bagomba kuzakomeza umwiherero na bo bakazakurwamo 23 bazakina irushanwa.

Aha kandi umutoza yahise anavuga ko abo bakinnyi 30 atari ihame ko ari bo bazajya mu mwiherero ko nabo bizagendana n’uburyo bazitwara muri shampiyona kuko hari abakinnyi bagitegereje bashobora kwinjiramo bamwe bagasohoka.

Umutoza Kayiranga Jean Baptiste kandi yibukije aba bakinnyi ko bagomba kwikuramo ibintu byo kwiyumvisha ko nta mugore w’umunyarwanda wakwiruka, ko bagomba kwibagirwa ko bafite ibibuno binini bakiruka kuko bari mu ikipe y’igihugu ari akazi k’igihugu bagomba gukora.

Yagize ati”hamwe no gukora ndetse no kuganira n’abakinnyi ubumvishako babishobye, ibyo kwiyumvamo ko umugore w’umunyarwanda atakwirukanka ibyo ni bintu tubaganiriza tukababwira ko bagiye mu kibuga, ni kipe y’igihugu bibagirwe ko bafite ibibuno binini, bibagirwe ko bafite amabere ahubwo bayazirike bashake imyambaro batekereze ko hari abantu babareba, …. Tugomba kubumvisha ko bahagaze mu kibuga nk’abakinnyi mbere yo kumva ko ari abagore.”

Guhera tariki ya 12 kugeza 20 Gicurasi 2018 ni bwo iri rushanwa rya CECAFA y’abagore rizabera mu Rwanda akaba ari na cyo gihugu kizaryakira, uburyo amakipe azaba agabanyije mu matsinda buka butaramenyekana.

Kugeza ubu ibihugu byamaze kwemeza ko bizakina iri rushanwa ni Kenya, Uganda, Tanzania, Ethiopia, Sudani, Somalia na Djibouti naho u Rwanda, Eritrea na Sudani y’Epfo bikaba bitarabyemeza.

16/Apr/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
munyaneza
yewe ahaa nonec abobakobwa bahurirahe nikipe?
Sponsored Content