Rwema Dennis yajyanye na Charly & Nina i Kampala mu ibanga rikomeye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Rwema Dennis yajyanye na Charly & Nina i Kampala mu ibanga rikomeye

Rwema Dennis yajyanye na Charly & Nina i Kampala mu ibanga rikomeye

Rwema Dennis  [Cheetah] yajyanye na Charly na Nina i Kampala bucece bishimangira ko aba bakobwa basinye muri Kiwundo Entertainment n’ubwo batarabishyira hanze.

Kuwa kane itsinda rya Charly na  Nina ryerekeje mu gihugu cya Uganda aho ryari rigiye muri gahunda z’akazi ndetse no gukora igitaramo cyateguwe n’umunyarwanda uvanga imiziki  ukomeye i Kampala witwa Vj Spinny.

Iki gitaramo cyiswe Rwanda Connect cyabereye ahitwa Atmosphere Lounge kuwa gatandatu aho hanagaragayemo Dj Pius na Arthur Nkusi.

Iri tsinda rya Charly na Nina ryafatiye amashusho y’indirimbo bahuriyemo n’umuhanzi ukomeye muri Uganda kugeza na  n’uyu munsi bataratangaza amazina.

N’ubwo byagizwe ubwiru, Charly na Nina bagiye i Kampala baherekejwe na Rwema ndetse banarikumwe na Miss Erica usanzwe abarizwa muri Kiwundo, uyu mugabo asigaye ayobora.

Ibi byongera gushimangira ko hari ubufatanye buhishe buri hagati ya Rwema n’iri tsinda n’ubwo bose bakomeza gutsemba bavuga ko nta kidasanzwe.

Mu nkuru Eachamps yabagejejeho mu minsi ishize yavugaga ko hari amakuru yizewe yemeza ko muri Nyakanga Kiwundo itegura ibiitaramo izerekaniramo abahanzi bashya yasinyishije barimo Bruce Melodie, Charly na Nina na Urban Boyz.Charly na Nina bajyanye na Miss Erica usanzwe akorera mu nzu ifasha abahanzi ya Kiwundo

   Nta foto bashakaga gushyira hanze ihuriyemo Rwema na Charly na Nina

  Rwema mu ndege ajyana n'aba bahanzi i Kampala

   Bagarukanye i Kigali ariko akagenda abitaza

16/Apr/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content