Umupfumu Rutangarwamboko yavuye imuzi uko yafasha abahanzi kwamamara bidasanzwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umupfumu Rutangarwamboko yavuye imuzi uko yafasha abahanzi kwamamara bidasanzwe

Umupfumu Rutangarwamboko yavuye imuzi uko yafasha abahanzi kwamamara bidasanzwe

Umupfumu Rutangarwamaboko avuga ko afite ubushobozi bwo kuragurira abahanzi  akabafasha kugera ku intsinzi y’amarushanwa baba barimo ndetse bakabona ubwamamare bifuza.

Hirya no hino ku Isi hakunze kumvikana abantu batandukanye bashinja abahanzi, abakinnyi n’abandi banyempano bakomeye kwifashisha imbaraga z’abapfumu kugira ngo bagere ku bwamamare.

Hano mu Rwanda naho byaravuzwe cyane cyane mu gihe cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star , ndetse Bahati wo muri Just Family we yigeze kwemeza ko bajyaga mu bapfumu n’ubwo nyuma yaje kuvuga ko ari imitwe yatekaga.

Eachamps yashatse kumenya byinshi ku mbaraga z’abapfumu zifashishwa na bamwe mu bahanzi kugira ngo bagere ku bwamamare, maze tuganira n’umupfumu Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga uyobora Ikigo Nyarwanda cy'Ubuzima Bushingiye ku Muco.

Rutangarwamaboko avuga ko ubupfumu bwahinduriwe ubusobanuro nyuma y’umwaduko w’abazungu aho abantu bamwe babufata nko gukoresha amarozi n’indi myuka mibi, nyamara atari byo.

Yagize ati “mu ihonyantekerezo twakorewe dukurwa ku muco wacu n'uko nawo ubwawo wahonyanzwe ukitwa ibishitani n'ibishenzi, ugateshwa agaciro maze tukabitandukanya n'icyo ubupfumu aricyo koko,  mu mwimerere w'umucomwacu w'i Rwanda.  
Ubupfumu si uburozi kandi no kujya mu bapfumu si ukujya kurogesha,nk'uko benshi ubu bakibyibwira ndetse n'imbaraga z'ubupfumu si imyuka mibi nk'uko imyizerere mitindi mvamahanga yaje ibivuga yangiza umucomwacu... Ubupfumu biva ku nshinga Gupfumura, bivuze kwinjiramo imbere, kwigira hirya y'ibigaragara ukabonera abantu ibitagaragara, ukabapfumurira maze niba harimo n'inzitizi ukababonera intsinzi”

Rutangarwamaboko yemeza ko bishoboka umupfumu ashobora kugeza umuhanzi ku ntsinzi, aho amurebera ibyari kuzamubera inzitizi mun rugendo rwe akabikuraho ndetse akamuha imbaraga zo kubinesha.

Yagize ati “Umupfumu rero icyo akorera abamugana si ukubahesha ibyo batagombaga ahubwo ni ukubatsindira icyo yabonye ko cyajyaga kubabera inzitizi ntibagere ku byo bagombaga kugeraho cyangwa bakaba bajyaga kubigeraho igice ariko ntibyinononsore neza. Bivuze ko niba hari n'umuhanzi wagiye ku mupfumu runaka atamuhesha gutsinda kandi atarushaga abandi ahubwo nyine kuko yaraguje amuhesha imbaraga n'ishya n'ihirwe bimutsindira ibyajyaga kumubuza iyo ntsinzi.”

Ariko na none avuga ko hari ubwo umupfumu ashobora gusanga urwo rugendo rutazamuhira akaba yamubwira ati “Zeyuka, zibukira kuko ibi atari ibyawe ahubwo ni ibyo undi, runaka cyangwa nyanaka uriya nduzi mwatikanije.”

Uretse no mu irushanwa runaka Rutangarwamaboko avuga ko umuhanzi ashobora kwifashisha umupfumu mu buzima bwe bwa buri munsi kandi akagera ku bwamamare buharanirwa na benshi, ariko ngo nawe bimusaba kubikorera kandi agakurikiza imihango yose yategetswe.

Yagize ati “uwaraguje by'i Rwanda abwirwa uko azagera kubyo yifuza kandi koko yaziririza ibyo yabujijwe maze agakurikiza ibyo umupfumu yamuboneye ko agomba gukurikiza akazagera kubyo ashaka nta shiti.”

  Rutangarwamaboko yemeza ko ashobora kuragurira umuhanzi ndetse akaba yamufasha kugera ku ntsinzi, gusa na none mu mvugo yumvikanisha gushidikanya agaragaza ko mu Rwanda hashobora kuba hasigaye abapfumu baragura by’i Rwanda mbarwa, ibintu bishobora gutuma hari abajya kuraguza ariko ntibagere ku ntsinzi.

Umubare munini w’abanyarwanda wemera Imana imwe rukumbi yaremye ijuru n’Isi ndetse abajya kuraguza bafatwa nk’ibivume imbere y’iyo Mana kuko batayizera ahubwo bakiyambaza imbaraga za satani. Ibi nabyo bituma abenshi mu baraguza babikora rwihishwa kandi mu ibanga rikomeye kugira ngo hatagira ubavumbura.

17/Apr/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content