AmavubiU20: Dylan Maes yagaragaje itandukaniro ry'imikinire yo mu Rwanda no mu Bubiligi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

AmavubiU20: Dylan Maes yagaragaje itandukaniro ry'imikinire yo mu Rwanda no mu Bubiligi

AmavubiU20: Dylan Maes yagaragaje itandukaniro ry'imikinire yo mu Rwanda no mu Bubiligi

Myugariro wa Waasland Beveren y’abatarengeje imyaka 18, Dylan Maes wahamagawe gufatanya n’abasore b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’ingimbi cya 2019 ku mukino bafitanye na Kenya, avuga ko basanze abakinnyi b’abanyarwanda bari ku rwego rwiza ariko na bo bakaba bagomba gushaka umwanya uko byagenda kose kuko bataje kuzuza umubare.

Dylan Maes na Samuel Gueulette bose bakina mu Bubiligi bahamagawe kugira ngo baze bafashe ikipe y’igihugu mu mukino wo kwishyura bafitanye na Kenya mu mpera z’iki cyumweru, umukino ubanza amakipe yombi akaba yaranganyije 1-1.

Mu kiganiro na Eachamps, Dylan yavuze ko imikinire yo mu Rwanda itandukanye n’iyo mu Bubiligi cyane cyane ku bijyanye n’imyitozo ibongerera ingufu.

Yagize ati”Ku rwego rwacu cyangwa ikigero cyacu imikinire iratandukanye, iwacu usanga bibanda cyane ku mayeri y’umukino no kwagura impano za bo. Hano biratandukanye twasanze abakinnyi bari ku rwego rwiza cyane nko ku myitozo ibongerera imbaraga bameze neza, nta bwo twaje kuzuza umubare tugomba gukora ku buryo umutoza azatugirira icyizere.”

Uyu musore ufite umubyeyi w’umunyarwandakazi, ukunze no kuba yibereye i Kigali yakomeje avuga ko yashimishijwe bikomeye cyane no kumva ahamagariwe gukinira ikipe y’igihugu cya nyina umubyara.

Yagize ati”Mpagarwa byaciye kuri E-mail ya papa na mama, barabimbwiye numva biranshimishije cyane, sinabona uko mbikubwira, papa ni umubiligi na ho mama ni umunyarwandakazi, gukinira u Rwanda nta muntu utabyifuza kuko ni gihugu cyiza cyane.”

Dylan Maes avuga kandi ko igihe cyose umutoza azaba amugiriye icyizere azatanga ibyo afite byose kugira ngo abanyarwanda bishime cyane ko abizi iyi mikino y’ingimbi ishobora no kuzaba urufunguzo ruzatuma ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru y’u Rwanda.

Umukino wo kwishyura hagati y’u Rwanda na Kenya uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 21 Mata 2018, ikipe izarenga iki cyiciro ikaba izahita ihura na Zambia ifite iki gikombe mu cyiciro gikurikiyeho.

Dylan Maes(ibumoso) na Samuel Gueulette(Iburyo) amaraso mashya yongewe mu ikipe y'igihugu izakina na Kenya

17/Apr/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
NAMAN
Salvator wibeshya ahubwo ikibazo gishobora kuba gifite woe utazi gusoma kuko babyanditse urebe igika cya 2 urabibona ko babivuze naho kuza kuvuga ngo ntibazi kwandika urarwaye kobanganyije 1-1
NAMAN
Salvator wibeshya ahubwo ikibazo gishobora kuba gifite woe utazi gusoma kuko babyanditse urebe igika cya 2 urabibona ko babivuze naho kuza kuvuga ngo ntibazi kwandika urarwaye
nick
njye narayobewe rimwe na rimwe haribyo nsoma nkumva narira bitewe nuko biba bisebya ubushobozi bwitangaza makuru ryacu nkibaza nicyo umuntu ukora amafuti nkayo yakumarira
Salvator
Namwe mujye mwandika ibyo muzi neza kuko akenshi mukunze kujijisha abasoma inkuru zanyu. u Rwanda U20 ntabwo rwanganyije na Kenya 0-0 ahubwo banganyije ibitego 1-1.
Kingstone chris 3 months ago
Ewana nibyo banditse nukutazi gusoma neza.abobasore nibaze nabo tubarebe.naho rayon komeza ubumutware wurugo apr ibe umukozi wo murugo utorosha munzove hotel
Sponsored Content