Miss Uganda wari umaranye ikamba imyaka ibiri agiye gusimbuzwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Miss Uganda wari umaranye ikamba imyaka ibiri agiye gusimbuzwa

Miss Uganda wari umaranye ikamba imyaka ibiri agiye gusimbuzwa

Nyampinga wa Uganda 2016 Leah kagasa agiye gusimburwa nyuma y’imyaka ibiri yambitswe ikamba ntihatorwe umusimbura muri 2017.

Nko mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi muri Uganda haba igikorwa cyo gutora umukobwa uhiga abandi mu buranga no mu bwenge. Iki gikorwa cyimaze kuba inshuro 9.

Mu mwaka wa 2017 nk’uko byari bisanzwe iri rushanwa ntiryabaye, bituma uyu mukobwa w’imyaka 23 akomeza kwambara iri kamba.

Chimplyf dukesha iyi nkuru yanditse ko umuyobozi w’iri rushanwa Brenda Nanyonjo yatangarije abanyamakuru ko impamvu umwaka ushize batateguye iki gikorwa, byatewe n’uko hari amarushanwa y’ubwiza atandukanye yagiye aza akabigana bituma babanza kwiga ku zindi ngamba nshya bakoresha bakazana ikinyuranyo.

Brenda Nanyonjo yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2018 irushanwa ryo gutora Nyampinga w’Igihugu cya Uganda rizaba ndetse ko ritazongera guhagarara kuko bafite abafatanyabikorwa b’igihe kirekire.

Abazahatanira iri rushanwa batangiye gutoranywa mu bice bitandukanye bigize Uganda, aho bazahurizwa hamwe mu mwiherero ubuzima babayemo bukajya bunyuzwa kuri televiziyo.

Umuhango wo kwimika Nyampinga wa Uganda 2018 uzabera kuri Sheraton Hotel tariki ya 10 Kanama 2018.

Nyampinga wa Uganda 2016 azasimburanwa n’ibisonga bye ari byo Charlotte Kyohairwe na Ritah Ricky Mutoni.

Uzaba Nyampinga wa Uganda 2018 azahita abona itike yo guhagararira iki gihugu mu marushanwa ya Miss World 2018.

17/Apr/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content