Parfine yunamiye se n'abandi bo mu muryango we biciwe umunsi umwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Parfine yunamiye se n'abandi bo mu muryango we biciwe umunsi umwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Parfine yunamiye se n'abandi bo mu muryango we biciwe umunsi umwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umutesi Parfine wigeze gukundana n’umuhanzi Safi Madiba yunamiye umubyeyi we (se) n’abandi bo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi tariki 17 Mata 1994.

Kuva kuwa 07 Mata abanyarwanda batangira urugendo rw’iminsi 100 rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umutesi Parfine uba ku mugabane w’Uburayi, akaba yamenyekanye ubwo yakundanaga n’umuhanzi Safi Madiba bakaza gutandukana hagati mu mwaka wa 2017.

Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga yunamiye umubyei we (se) ba se wabo na Nyirasenge bishwe tariki ya 17 Mata 1994, muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “ kuwa 17/o4/1994... komeza uruhukire mu mahoro data, tuguhoza ku mutima. Na mwe ba masenge, na ba data wacu mwagendeye umunsi umwe, turabakumbuye cyane, ariko nziko aho muri ari aheza. kuwa 17/04 umunsi w’umukara mu buzima bwanjye. Ntibizongere kubaho ukundi.”

Insanganyamatsiko yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 24 iragira iti “Twibuke Twiyubaka.”

Tags

17/Apr/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...