Rayon Sports yatangaje impamvu yakoze imyitozo imurikiwe n'amatara y'imodoka | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rayon Sports yatangaje impamvu yakoze imyitozo imurikiwe n'amatara y'imodoka

Rayon Sports yatangaje impamvu yakoze imyitozo imurikiwe n'amatara y'imodoka

Umunyamabanga uhoraho w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko kuba Rayon Sports yakoreye imyitozo imurikiwe na matara y’imodoka ntaho bihuriye no kuba bakiriwe na bi ko ahubwo byatewe n’uko ikibuga bakoreye ho nta matara gifite kandi bakaba bakigezeho bakerewe.

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 16 Mata ni bwo Rayon Sports yageze Mazambique gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma mu irushanwa rya CAF Confederations Cup na Costa do Sol yo muri iki gihugu.

Mu masa ya ni njoro ni bwo hagiye hakwirakwira amashusho ku mbuga nkoranyambaga y’ukuntu ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo imurikiwe n’amatara y’imodoka, bikavugwa ko yaba yimwe ikibuga cyo gukoreraho imyitozo.

Mu kiganiro yahaye Radio10, umunyamabanaga w’iyi kipe Itangishaka Bernard bakunze kwita King yavuze ko ubundi amategeko ateganya ko ikipe yasuye iba igomba gukorera imyitozo ku kibuga kizakira uwo mukino no ku isaha uzaberaho mbereho umunsi umwe ariko bo bikaba atari ko byari bimeze.

Agize ati”Ubundi ikibuga kizakira umukino amategeko avuga ko ikipe yasuye igikoreraho mbere y’umunsi umwe ngo umukino ube kuri ya saha umukino uzabera. Twagezeyo dushaka gukora ikipe ishaka gukora imyitozo ikibuga twabonye nta matara gifite bitewe n'umuvundo w'imidoka twagezeyo bwije ni bwo abanyarwanda baba inaha muri Mozambique bacanye amatara y’imodoka zabo ikipe igakora.”

Nk’uko uyu munyamabanaga yabisobanuye ikipe ya Rayon Sports uyu munsi ni bwo biteganyijwe ko ikorera imyitozo ku kibuga kizakira umukino ku isaha ya saa moya ari nayo saha izaberaho umukino ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 18 Mata 2018.

King kandi yakomeje avuga ko ikipe imeze neza cyane aho icumbitse kuri hoteli ya  Pestana Rovuma. Gusa ngo akantu katagenze neza ni uko batarabonana n'ubuyobozi bw'ikipe ya Costa do Sol ariko bakaba bizeye ko bashobora kuza kubonana.

Umukino ubanza ikipe ya Rayon Sports ikaba yaratsinze Costa do Sol ibitego 3-0, ikipe izarenga iki cyiciro ikaba izahita ikomeza mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup.

Hoteli ya Pescana Rovuma y'inyenyeri 5 Rayon SPorts icumbitsemo

17/Apr/ 2018,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...