Bizimana Djihad mu nzira zo gusinyira Waasland Beveren | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bizimana Djihad mu nzira zo gusinyira Waasland Beveren

Bizimana Djihad mu nzira zo gusinyira Waasland Beveren

Bizimana Djihad ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya APR FC umaze iminsi igera kuri 7 akora igeragezwa mu ikipe ya Waasland Beveren yo mu gihugu cy’u Bubiligi ubu harabura ikizamini cy’ubuzima ubundi ikemeza ko yatsinze igeregezwa akaba yahita ayerekezamo.

Tariki ya 10 Mata 2018 nibwo uyu musore yerekeje muri iyi kipe aho byari biteganyijwe ko akora igeragezwa mu gihe kingana n’ukwezi kose.

Uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 17 Mata 2018 ikipe ye ya APR FC ibicishije ku rukuta rwa yo rwa twitter yatangaje ko Bizimana Djihad umaze iminsi akora igeragezwa muri Beveren ibizami byose yabitsinze asigaje ikizamini kimwe cy’ubuzima gusa ubundi agahita aba umukinnyi w’iyi kipe.

Si inshuro ya mbere Djihad agerageje amahirwe yo kujya ku mugabane w’u Burayi  kuko ku nshuro ya mbere bitamuhiriye  ubwo yajyaga gukora igeragezwa mu cyiciro cya kabiri mu Budage mu ikipe ya Fortuna Düsseldorf ariko akaza gutsindwa ahanini bitewe n’uko igihe yahawe atari cyo yagendeyeho , icyo gihe  hari mu 2017.

Ikipe ya Waasland Beveren ikaba ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi, shampiyona ikaba yararangije iri ku mwanya wa 12 mu makipe 16 ubu ikaba irimo ikina imikino yo gushaka itike yo kwitabira irushanwa rya Europa League aho iri mu itsinda rya mbere bakaba bamaze gukina imikino itatu ariko ikaba iri ku mwanya wa nyuma (6) yatsinzwe imikino yose.

17/Apr/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Innosent
Dihami Akomereza Aho Imana Imuhe Umugisha
Sponsored Content
Loading...