Ibyo wamenya ku musore wapfumuye imikondo ya Young Grace, Miss Vanessa, Sacha kate... | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ibyo wamenya ku musore wapfumuye imikondo ya Young Grace, Miss Vanessa, Sacha kate...

Ibyo wamenya ku musore wapfumuye imikondo ya Young Grace, Miss Vanessa, Sacha kate...

Kwambara amaherana ni kimwe mu mirimbo mu ikunzwe kwishyirwaho n’abari n’abategarugori n’abagabo batari benshi akenshi na kenshi bakunze kuba ari abanyamuziki, abakinnyi bafilime, cyangwa se abakinnyi b’indi mikino itandukanye.

Kwambara amaherena ni umuco muhahano twakuye mu banyamahanga. Mu Rwanda kwambara amaherana (ku matwi) bisa n’ibisanzwe ku buryo umugore cyangwa umukobwa uyambaye atafatwa nk’uwishe umuco, gusa umusore wabikoze hari abamufata nk’ikirara.

Hari amadini abuza abayoboke bayo kwambara amaherana, andi ntacyo abivugaho, gusa mu idini ry’abayisilamu ho bisa nk’itegeko kuko bigoye kubona umugore waho udapfumuye amatwi, yewe hari n’abapfumura izuru.

Nk’uko kwambara amaherena bikundwa n’igitsina gore abantu benshi batekereza ko gupfura abishyiraho amaherena byaba bikorwa n’abagore bagenzi babo, ariko umusore witwa Iyakaremye Gaspard (Iga make up) utuye mu Mujyi wa Kigali aganwa n’abakobwa batari bake ngo abafumure ku bice bitandukanye by’imibiri yabo barimbisheho amaherena.

Apfumura amatwi, ku bitsike, ishinga, ururimi, umukondo, umununwa , n’ahandi hose umukiriya we yifuza.

uyu musore yapfumuye amatwi benshi mu byamamare byo mu Rwanda, barimo na Nizzo wo muri Urban Boys, Olivis wo muri Active n’abandi basore. Yapfumuye imikondo y’abakobwa bazwi nka Young Grace, Vanessa Uwase, Sacha Kate n’abandi benshi.

Uko yatangiye..

Ubundi Iyakaremye Gaspard yize ibijyanye n’icungamutungo mu mashuri yisumbuye na Kaminuza. Akiga muri kaminuza yari afite akazi ariko asanzwe anakunda ibijyanye no kurimbisha imibiri y’abantu amaherena dore ko yajyaga abyigira kuri interineti.

Nyuma muri 2011 yaje kujya muri Kenya agiye gusura umuntu ufite iduka ricuruza imirimbo itandukanye ahura n’abantu basanzwe bapfumura abashaka kwambara amaherena abyiga atyo.

Yagize ati “naje kugira amahirwe njya muri Kenya, hari umugabo w’ishuti yanjye ufite iduka ry’imirimbo, ngira amahirwe ntembere mu maduka yaho, akora nk’ibyo nkora ndavuga nti ‘uwakurikira bino bintu’, nshyiramo no kubikunda.”

Apfumura abantu ariko we ntapfumuye...

Mu Kinyarwanda hari umugani ugira uti “umubumbyi arira ku rujyo.” Wumvikanisha uburyo hari ubwo umuntu aba akora ibintu nyamara bikaribwa n’ab’ahandi we akaba atakoraho.

Ibi ni nako bimeze kuri Iyakaremye Gaspard kuko n’ubwo apfumura imibiri y’abandi ayirimbisha, uwe nta n’agashwitu karavaho. Avuga ko ari yo mahitamo n’ubwo akunda kubona abandi bantu bapfumuye.

Yagize ati “ hari igihe umuntu abana yaratwaye n’ikintu, akagikunda cyane ariko akagikunda ashaka kukibona ku wundi. Ndabikunda pe kubona umuntu yabikoze ntabwo namucira urubanza mba numva na namuhitiramo ibimubereye ariko buri muntu wese aba afite amahitamo, ukavuga uti ‘ndumva nshaka kuba nsa gutya na gutya’. ”

Avuga ko hari abantu benshi bamugana bajya batungurwa no kubona adapfumuye ndetse bagatinda kwemera ko ari we kuko abenshi bakora aka kazi baba bapfumuye.

Gupfumura imyanya y’ibanga y’abakobwa kuri we si ikibazo...

Iyakaremye Gaspard avuga ko nta gice cy’umubiri w’umuntu hatajya iherena mu gihe umuntu yabishatse dore ko hari n’abantu bishyiraho amaherena ageze ku gihumbi.

Uretse ahagaragara hari n’abakobwa bipfumuza ku myanya y’ibanga nko ku mukondo, ku gutsinda n’ahandi hatagarara, gusa uyu musore yatwemereye ko apfumura imikondo ariko ahandi ho arifata.

Avuga ko kuba yapfumura imyanya y’ibanga y’umukobwa bidashobora gutuma atekereza ibiri hanze y’akazi ke kuko akubaha.

Yagize ati “mu buzima busanzwe hari abantu baba bameze nk’abasazi,ubona umukobwa uwo ari we wese akumva aramwifuje, ariko ibintu nkora ni umwuga, iyo ikintu kibaye umwuga wirinda kurengera, umuntu ukamwubaha uko aje akugana, serivisi ukayimuha neza n’ubutaha akazakurangira undi. Ndi umuntu ariko ngira imbibe ntarenga, sinshobora kubahuka umuntu w’abandi ngo ntangire kumukorakora, ntangire kumubwira amagambo atagendanye.”

Kwambara amaherena si uburara...

Hari abantu bamwe bavuga ko umuntu wapfumuye izura, umunwa, ururimi ... aba icyomanzi cyananiranye, ariko Iyakaremye Gaspard we siko abibona, kuko bituruka mu mico itandukanye igenda izanwa n’abantu baturutse mu  bindi bihugu n’abanyarwanda bakagenda babyigana, gusa ngo byose biba  bigamije kongera ubwiza bw’umuntu.

Yongeyeho ko mu kwambara amaherena n’indi mirimbo byahoze ho na kera cyane mbere y’ivuka rya Yezu babyambaraga.

Vanessa Uwase yipfumuje umukondo kwa IGA make up

Sacha Kate uzwi kumbuga nkoranyambaga nawe yipfumuje umukondo

Young Grace nawe ntiyatanzwe...

Iyakaremye Gaspard inzobere mu gupfumura abantu bishyiraho amaherena

18/Apr/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
mutesi
hhhhh none se gupfura umukondo bivuga iki
Sponsored Content