Muyoboke utabariza Salax Awards, asanga hari abahanzi bo mu Rwanda 'badasobanukiwe' | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Muyoboke utabariza Salax Awards, asanga hari abahanzi bo mu Rwanda 'badasobanukiwe'

Muyoboke utabariza Salax Awards, asanga hari abahanzi bo mu Rwanda 'badasobanukiwe'

Umuyoboke Alex wahoze ari umujyanama w’itsinda ry’abaririmbi rya Charly na Nina avuga ko umuziki w’u Rwanda wasubiye inyuma bitewe n’ihagarara ryo gutanga ibihembo (Salax Awards) ryagizwemo uruhare na bamwe mu bahanzi.

Mu myaka irenga itanu ishize, abahanzi bo mu Rwanda bakoraga iyo bwabaga ngo byibuze bazagaragare mu rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Salax Awards, bikaba agahebuzo hari uwakegukanye kimwe mu byahatanirwaga.

Benshi mu bahanzi bakomeye kuri bazi ku buryohe bw’bihembo bya Salax Awards byatangiye gutangirwa mu cyahoze ari kaminuza y’u Rwanda muri 2008, ndetse Senderi aracyita umwami wa Afro Beat kuko ari we uheruka iki gikombe.

Muri 2015 ibi bihembo ntibyatanzwe byongera kugaruka muri 2016, ariko ntibyagera ku ntego kuko abahanzi batangiye kugenda bikuramo kubera impamvu bavugaga ko ari bwite, birangira bisubitswe, kugeza n’ubu.

Muyoboke Alex wafashije abahanzi batandukanye batwaye ibihembo bitandukanye muri Salax Awards yabwiye Eachamps ko kuba ibi bihembo rukumbi byaravuyeho byasubije inyuma  umuziki nyarwanda.

Yagize ati “ wasangaga umuhanzi akora, abahanzi bashya bakuvuka umunsi ku munsi, ugasanga hariho Tom Close, hariho Kitoko, hariho Miss Jojo, ukajya kubona ba Liza baraje, ukabona ba The Ben baraje, ba King  James, ba Meddy, ariko ubu nkubajije nti ninde muhanzi uri kuzamuka? Uraza kunsubiza ngo ni Marina, ariko se mu gihugu umuntu amara imyaka 2 ari umuhanzi uzamuka wenyine? Ariko cya gihe Salax iriho abana baravigaga bati ‘uyu mwaka ni njye ugomba kuza ndi umuhanzi mushya wakoze neza’, abandi bakuru bakavuga bati ‘reka nkore video nziza, bazanshimire nandikwe mu mateka ko natwaye igihembo.”

Muyoboke avuga ko hari bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda badasobanukiwe neza iby’umuziki ari na byo byatumye hari abagenda bikuramo, bikagira uruhare mu ihagarara ry’ibi bihembo rukumbi byashimaga abahanzi b’abanyarwanda bitwaye neza.

Yagiz ati “ ikintu cya mbere nakubwira ni uko mu muziki usanga hari ibintu abahanzi b’abanyarwanda  badasobanukiwe, ntabwo wavugango nta mwanya mfite wo ku nshimira. Sobanukirwa ishimwe baguhaye ni iry’iki? Ni iryo kugushimira ko wakoze neza.”

Muyoboke asaba abahanzi bo mu Rwanda kwikuramo ko ibihembo biba bigamije kubacuruza, ahubwo bakumva ko nabyo bibafitiye akamaro. Asaba kandi abafatanyabikorwa batandukanye gufatanya n’abategura iki gikorwa bagashyiramo amafaranga kikongera kikagaruka.

Ikirezi Group itegura iri rushanwa yagiye itangaza ko iki gikorwa cyizongera gutegurwa ariko igihe ntikiramenyekana, ndetse habuze n’undi wabakorera mu ngata.

Kugeza ubu abahanzi b’abanyarwanda bakoze neza bashimirwa mu bindi bihugu cyane cyane muri Uganda mu bihembo bya Hipipo Awards aho bamwe bagiye banegukana ibyo ku rwego rw’Akarere.

18/Apr/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...