Byiringiro Lague afashije Amavubi U20 gutsinda AS Kigali 'AMAFOTO' | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Byiringiro Lague afashije Amavubi U20 gutsinda AS Kigali 'AMAFOTO'

Byiringiro Lague afashije Amavubi U20 gutsinda AS Kigali 'AMAFOTO'

Umukino wa gishuti wabereye ku kibuga cya Nyamirambo (stade Regional Nyamirambo) wahuje ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 na AS Kigali warangiye ku ntsinzi y'Amavubi y'ibitego 2 byose batsinzwe na Lague kuri 1 cya AS Kigali.

Ni umukino wateguwe mu rwego rwo gufasha ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 kwitegura umukino wo kwishyura na Kenya mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger umwaka utaha, Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 1-1.

Hari no mu rwego kandi rwo gufasha ikipe ya AS Kigali kwitegura umukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona bafitanye na Miroplast tariki ya 22 Mata 2018.

Igice cya mbere cyatangiye ikipe ya AS Kigali isatira cyane ariko ubwugarizi bw'Amavubi U-20 bwari buyobowe na kapiteni wayo Buregeya Prince babyitwaramo neza.

Iyi kipe yakomeje gusatira ariko ntibyabahira, kutabyaza umusaruro amahirwe bagiye babona byaje gukosorwa na Byiringiro Lague ku munota wa 22 ubwo yacaga mu rihumye ba myugariro ba AS Kigali agatsinda igitego cya mbere cy'Amavubi.

Ku munota wa 35 uyu musore wagoye cyane ikipe ya AS Kigali yongeye kunyeganyeza inshundura atsinda igitego cya kabiri cy'Amavubi, igice cya mbere cyaje kurangira ari 2 by'Amavubi ku busa bwa AS Kigali.

Igice cya kabiri AS Kigali yagitangiye ishaka kwishyura biza no kuyihira dore ko kigitangira Ngama Emmanuel yaje kwishyura igitego kimwe. Impande zombi zakomeje gusatirana ariko igitego kirabura.

Umutoza Mashami Vincent warimo agerageza abakinnyi be yagiye akora impinduka aha umwanya n'abandi bakinnyi, Cyitegetse Bogarde yahaye umwanya Samuel Gueulette, Lague yavuye mu kibuga asa n'uwavunitse. Nyirinkindi Saleh na Byukusenge Yakuba bari babanje ku ntebe nabo banjiye mu kibuga basimbuye.

Uyu mukino waje kurangira ku ntsinzi y'Amavubi atarengeje imyaka 20 yatsinze ibitego 2_1 cya AS Kigali.

Saleh umwe mu basore iyi kipe y'Amavubi igenderaho mu kibuga hagati

Bugesera ntiyorohewe n'ubwugarizi bwari buyobowe na Prince

Umuzamu Fiacre yagiye ahura n'akazi ariko abyitwaramo neza

Ngama Emmanuel umwe mu bakinnyi ba AS kigali bagoye Amavubi dore ko ari nawe wababonyemo igitego

Byiringiro Lague agerageza gucika Bishira Latifa

Ntibyari byoroshye

Samuel Gueulette yinjiye mu kibuga asimbuye Bogarde

Ni umukinnyi Mashami Vincent avuga ko akeneye ku mukino wa Kenya

Perezida wa FERWAFA warebye uyu mukino nyuma yawo yaje kuganiriza aba basore

18/Apr/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content