Rayon Sports ikoze amateka igera mu matsinda ya CAF Confederations Cup | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Rayon Sports ikoze amateka igera mu matsinda ya CAF Confederations Cup

Rayon Sports ikoze amateka igera mu matsinda ya CAF Confederations Cup

Bwa mbere mu mateka Rayon Sports niyo kipe yo mu Rwanda ikatishije itike yo kujya matsinda y’imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup ni nyuma yo gusezerera ikipe ya Costa do Sol yo muri Mozambique ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Umukino wo kwishyura w'ijonjora rya nyuma mu mikino nyafurika wahuzaga Rayon Sports na Costa do Sol urangiye ku ntsinzi ya Costa do Sol y’ibitego 2 ku busa ariko Rayon Sports igera mu matsinda kuko yari yatsinze umukino ubanza ku bitego 3-0.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe no gusatira cyane ku ruhande rw’ikipe ya Costa do Sol dore ko igice kinini cy’uyu mukino cyakiniwe mu rubuga rwa Rayon Sports, ibi byaje kubaha umusaruro ku munota wa 36 ku gitego cyatsinzwe na Nilton Ernesto ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports.

Iyi kipe kandi yakomeje gusatira cyane iza no kubona penaliti ikozwe na Mugabo Gabriel ariko umupira bawutera hanze y’izamu, ntiyacitse intege yakomeje gusatira cyane maze ku munota wa nyuma w’igice cya mbere Terrance Leonard Tisdell utarakinnye umukino ubanza kubera ibihano bya CAF abonera ikipe ye igitego cya 2.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports, Mugisha Francois aha umwanya Muhire Kevin na ho Nyandwi Sadamu aha umwanya Usengimana Faustin.

Muri iki gice cya kabiri nyuma y’izi mpinduka ikipe ya Rayon Sports yatangiye gukina ibonana neza inasatira ariko abasore nka Kevin, Tchabalala amahirwe babonye ntibayabyaza umusaruro.

Ikipe ya Costa do Sol ntiyongeye gusatira cyane kuko noneho ikipe ya Rayon Sports yasaga niyayirushije maze abakinnyi  ba Costa babura aho bamenera.

Umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya Costa Do Sol ku busa bwa Rayon Sports.

Ibi bivuze ko mu mikino ibiri yabahuje ari ibitego 3 bya Rayon Sports kuri 2 bya Costa do Sol, ibi bivuze ko ikipe ya Rayon Sports itsindiye itike yo kujya mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup.

Tariki ya 21 Mata 2018 ni bwo tombora y’uko amakipe azahura  mu matsinda ya CAF Confedrations Cup izaba , ni na bwo ikipe ya Rayon Sports izamenya amakipe bazahurira mu itsinzi rimwe.

Dore 11 umutoza Ivan Minnaert yari yahisemo kubanza mu kibuga

Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Mutsinzi Ange, Nyandwi Sadam, Rutanga Eric, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Mugisha Francois, Christ Mbondi na Shabani Hussein Tchabalala.

18/Apr/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(11)
Ishimwe delphine
Imana ishimwe kbs kwikipe yimana Rayon
florence
rayon oyeee!mana ushimwe.
NDAYISHIMYE Henry
Ibi nibyishimo ku banyarwanda bose gs Imana ishimwe Cyane!!!!!!!!!
charles shakur
abareyo tubayubukombe mugutsinda amahanga!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

More Comments
Sponsored Content