Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro ku ntege nke z’ibihugu, ukwiyongera k’ubukungu n’iterambere | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro ku ntege nke z’ibihugu, ukwiyongera k’ubukungu n’iterambere

Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro ku ntege nke z’ibihugu, ukwiyongera k’ubukungu n’iterambere

Kuri uyu wa 18 Mata 2014, Perezida  Kagame yitabiriye ikiganiro cyo ku rwego rwo hejuru cyavugaga ku kutihaza kw’ibihugu, ukwiyongera k’ubukungu ndetse n’iterembere mu gihugu cy'u Bwongereza.

Iki kiganiro cyibanze k’ugushyigikira no guteza imbere ukwiyongera  k’ubukungu budaheza, cyane cyane mu bihe by’amakimbirane, nk’ishingiro ry’umutekano w’isi n’iterambere mpuzamahanga.

Iki kiganiro cyahurije hamwe abakuru b’ibihugu n’abayobozi bakuru b’ibigo by’ishoramari baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth, kikaba cyayobowe na David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, ubu akaba ari Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Ukwiyongera k’Ubukungu n’Iterambere.

Nyuma y’ikiganiro cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame aritabira ikiganiro gihuza abayobozi ba Afurika, kikaza gusuzuma iterambere rya Afurika hibandwa cyane ku bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika n’uburyo bwo gukangurira abashoramari gushora imari yabo ku Mugabane wa Afurika.

Iki kiganiro gihuje Abakuru b’ibihugu na za guverinoma baturutse muri Afurika kirayoborwa na Lord Marland, Umuyobozi Mukuru w’Akanama Gashizwe Ishoramari mu Muryango wa Commonwealth “Commonwealth Enterprise and Investment Council” na Richard Etemesi, Umuyobozi Mukuru wa Standard Chartered.

Ku munsi w'ejo Perezida Kagame yabonanye n'abayobozi batandukanye barimo Igikomangoma cy'u Bwongereza  Harris, Boris Johnson Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n'amahanag ndetse n'ibihugu byakolonijwe n'ubwongereza hamwe na Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo. 

19/Apr/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content