Ese koko Zlatan ariyemera? Reba bimwe mu bisubizo bitangaje yasubize abanyamakuru | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ese koko Zlatan ariyemera? Reba bimwe mu bisubizo bitangaje yasubize abanyamakuru

Ese koko Zlatan ariyemera? Reba bimwe mu bisubizo bitangaje yasubize abanyamakuru

Zlatan Ibrahimovic, umunya-Suwede waciye mu makipe nka Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Machester United yo mu Bwongereza ubu akaba abarizwa muri LA Galaxy yo muri Amerika , mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru yaranzwe n’imvugo zitangaje yagendaga atangariza itangazamakuru mu gihe ryabaga rimubajije ibibazo bitandukanye byatumye bamwe bamufata nk’umwiyemezi.

Dore bimwe mu bisubizo yagendaga asubiza abanyamakuru mu bihe binyuranye

1. Ubwo yari abajijwe icyo yavuga ku gitego Cristiano Ronaldo aherutse gutsinda  Juventus  muri Champions League yigaramye kikavigisha Isi yose dore ko yari yazamutse akagera muri metero 2 na santimetero 30, bamwe bagifashe nk’ikibihe byose muri champions league.

Zlatan yagize ati”Ni byo ni gitego cyiza ariko ntiwakigereranye ni cyanjye natsinze u Bwongereza muri 2012, ubutaha azagerageze kugitsindira muri metero 40.”

2. Abajijwe ikintu cyatuma aguma mu ikipe ya PSG yavuze ko kereka bakuyeho umunara muremure ubarizwa mu mujyi wa Paris bakawusimbuza ishusho ye.

Yagize ati”Sintekereza ko basimbuza umunara wa Eiffel ishusho yanjye, n’abayobozi b’ikipe ntibabikora gusa babikoze nzahaguma.”

3. Nyuma abajijwe niba yarabivuze akomeje yagize ati “Hahaha nabivuze ari ukubagerageza, narimbizi ko batabikora, wowe se wabonaga byashoboka nagira ngo bandeke ngende amahoro.

4. Ubwo mu mwaka w’imikino wa 1999-2000 Arsene Wenger yasabaga uyu musore kuza gukora igeragezwa mu ikipe Arsenal akabyanga, itangangazamakuru rimubajije ibye na Arsenal yasubije muri aya magambo.

“Arsene Wenger yansabye kuza gukora igeragezwa muri Arsenal ubwo nari mfite imyaka 17 ariko ndamwangira mubwira nti Zlatan ntajya ageragezwa.”

 5. Zlatan Ibrahimovic abajijwe imyaka ye yasubije ati"

“Ndi nk’inzoga ya Wine, uko nshaje ni byo bituma nitwara neza nkakundwa na benshi.”

 6. Nyuma y’uko igihugu cye cya Suwede  kibura itike y’igikombe cy’Isi cya 2014, yatangaje ko igikombe cy’Isi kitarimo Zlatan nta rushanwa rikirimo.

Yagize ati "ikintu kimwe kandi cy’ukuri n’uko igikombe cy’isi kitarimo njyewe nta kintu na kimwe waba ukirebamo.”

 7. Abajijwe imyanya yakinamo mu kibuga yavuze ko afite ubushobozi bwo gukina imyanya yose uko ari 11.

Yagize ati”Njyewe imyanya yose uko ari 11 mfite ubushobozi bwo kuba nayikinamo kuko umukinnyi yakina aho ariho hose.”

8. Ubwo umukinnyi ubu ukina muri Real Betis, Raphael Van der Vaart yamushinjaga gukina umukino mubi wo kuvunana kuko yari yamuvunye, Ibrahmovic yagize ati:“Sinakuvunnye ku bushake, ni mpanuka nagize niwongera kunshinja ibyo binyoma noneho nzavuna amaguru ya we yose kandi icyo gihe nzabikora mbishaka.”

19/Apr/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content