Miss Ndahiro Liliane yifatanije n’urubyiruko rwa One voice basura umurinzi w’igihango utuye ku Gisozi (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Ndahiro Liliane yifatanije n’urubyiruko rwa One voice basura umurinzi w’igihango utuye ku Gisozi (Amafoto)

Miss Ndahiro Liliane yifatanije n’urubyiruko rwa One voice  basura umurinzi w’igihango utuye ku Gisozi (Amafoto)

Miss Uwase Ndahiro Liliane wabaye Nyampinga wabanye neza n’abandi [Miss Congeniality 2018], afatanije n’urubyiruko rwibumbiye hamwe rwitwa One voice basuye umukecuru wareze abana basaga 30 nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ndahiro Liliane n’abasore n’inkumi bagera ku 10 babanje gusura urwibutso rwa Gisozi basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda kuva mbere y’umwaduko w’abazungu kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ishyizwe mu bikorwa.

Aba basore n’inkumi bakibyiruka bari baherekeje Miss Ndahiro Liliane biganjemo abari hagati y’imyaka 21 na 27.

Bakiva ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi bahise berekeza ku mukecuru n’ubundi utuye hafi aho witwa Lyabungo Pascasie ufite amateka yihariye ndetse akaba yarareze abana barenga 30 abavanye mu miryango itandukanye.

Pascasie w'imyaka 63  wagizwe umurinzi w’igihango, yareze aba bana nyamara nta bundi bushobozi buhambaye yari afite kuko yari umwarimu wigisha abana b’incuke.

Aba bana hafi ya bose yabavanye mu buhungiro muri Congo  aho yari yaragiye ahunze kubera Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana umubyeyi we[nyina] ndetse n’umugabo bari bamaze imyaka mike barushinze.

Pascasie atuye mu mudugudu wa Kumukenke, akagari ka Ruhango mu murenge wa Gisozi. Yabyaye abana batatu gusa.

Uru rubyiruko rumusura yarusobanuriye amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko avuga ukuntu yabuzwaga amahirwe yo kwiga kubera ko ari Umututsi, bigatuma asiragira mu bihugu bitandukanye bihana imbibi n’u Rwanda birimo Tanzania n’Uburundi hose yangirwa kwiga akaza kugira ayo mahirwe ubwo yerekezaga muri RDC.

Mu mateka ye higanjemo cyane umutima w’ubumuntu yagize nyuna ya  Jenoside, aho yareze abana barenga 30 baturutse mu miryango itandukanye atitaye ku by’amoko, ubu hafi ya bose bakaba barakuze kandi baranasoje amashuri yisumbuye uwo yita bucura akaba yiga muri kaminuza.

Muri abo bana bose ngo yatangiye kubashyingira mu 2002, ubu benshi barakuze bajya kwirwanaho.

Ndahiro Liliane mu kiganiro yahaye Eachamps nyuma y’iki gikorwa yavuze ko ari ubutwari bukomeye uyu mubyeyi yagize akabasha kurera abana b’imfubyi mu bushobozi buke yari afite akabakuza nta n’umwe ugize ikibazo yaba mu mirire no mu myigire.

Ati”Twabashije kuganira na Malayika murinzi atubwira uburyo ki yagize igikorwa cy’ubutwari akabasha kurera abana b’imfubyi akabarera, akabarihira amashuri ndetse akanabatunga mu bushobozi buke yari afite. Ibyo byanyigishije ko ubushobozi bwose waba ufite uba ugomba kugaragaza ubutwari ukaba wagira icyo ufasha u Rwanda.”

Ikindi yavuze ko yigishijwe cyane n’uburyo Inkotanyi zarwanye urugamba zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyamara nta bikoresho bihagije zari zifite.    Ndahiro Liliane na bagenzi be babanje gusura urwibutso rwa Gisozi

   Bafashe ifoto y'urwibutso n'umurinzi w'igihango

19/Apr/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...