RDF yahinduriye inyito Army Week iyita “RDF Citizen Outreach Programme | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

RDF yahinduriye inyito Army Week iyita “RDF Citizen Outreach Programme

RDF yahinduriye inyito Army Week iyita “RDF Citizen Outreach Programme

 Mu myiteguro y'umunsi  wo Kwibohora uteganijwe kuwa 4 Nyakanga 2018, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwahisemo guhindurira inyito “Army Week” buyiha inyito nshya kandi iboneye “RDF Citizen Outreach Programme” (Gahunda y’igisirikare cy’u Rwanda cyegereye abaturage) mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw’ibikorwa by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bizakorerwa mu gihugu hose.

Gahunda nshya ya RDF yo kwegera abaturage, ifatanyijemo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Minisiteri y’ubuzima (MoH), Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) iteganyijwe kuva tariki ya 20 Mata kugera tariki ya 30 Nyakanga 2018.

Muri iki gihe cyose, iyi gahunda nshya izasiga havuwe ku buntu abarwayi bagera ku 113,000, hubakwe amazu 1,196, ibyumba by’amashuri 121, n’ubwiherero bw’abafite ubumuga mu mashuri 108 yatoranyijwe, hongerwe isuku n’isukura kandi hakorwe ibikorwa by’ubuhinzi kuri hegitari 4,511 z’ubutaka.

Lieutenant Colonel Innocent Munyengango, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yagize ati “Uko imyaka yagiye ishira, uruhare rw’ibikorwa bya Army Week ku mibereho myiza y’abanyarwanda rwakomeje gusobanuka kandi rurushaho kwiyongera. Ibi bikorwa byose bigamije gufasha gahunda y’igihugu yo kwita ku mutekano w’abaturage.”

Imwe mu ntego za RDF nk’uko bigaragara mu gika cya 10 cy’amategeko agenga imikorere, inshingano n’ubushobozi bwayo, ni ukugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi mu gihe cy’ibiza no gufasha mu iterambere ry’igihugu.

Lieutenant Colonel Munyengango yagize ati “Ingabo z’u Rwanda zirasaba uruhare rwa buri munyarwanda muri iyi gahunda y’ingirakamaro igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, yo shingiro mu kubaka u Rwanda rwiza, rufite iterambere rirambye kandi rutekanye.”

Mu ijambo yagejeje ku basirikare bakuru ba RDF mu 2015 ku cyicaro cya RDF, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashimangiye ko RDF nta mumaro yaba ifite niba idacunga umutekano w’abaturage.

Mu 2009, hemejwe ko ibi bikorwa bizajya bitegurwa bikanaba buri mwaka muri gahunda ya “Army Week” bikaba kugeza ubu byaragize umusaruro mwiza mu kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda.

20/Apr/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...