Umunsi wa mbere PFLA ahura Aline Gahongayire waranzwe n'amarira | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umunsi wa mbere PFLA ahura Aline Gahongayire waranzwe n'amarira

Umunsi wa mbere PFLA ahura Aline Gahongayire waranzwe n'amarira

Umuhanzikazi ururimba indirimbo zihimbaza Imana Aline Gahongayire yavuze ko umunsi wa mbere ahura n’umuhanzi PFLA waranzwe n’amarangamutima menshi ku buryo uyu musore yanyuzagamo akarira bitewe n’ibyo yavugaga.

Kuva PFLA yava muri gereza mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, yashyize hanze indirimbo ya mbere yise ‘Mama Mwiza’, aho yafatanyije n’umuhanzikazi Aline Gahongayire umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni indirimbo PFLA yakoze mu rwego rwo gusaba imbabazi umubyeyi we kubwo kumubabaza ubwo yishoraga mu biyobyabwenge ndetse akanafungwa umwaka umwe, ariko ntamutererane ahubwo akamuba hafi cyane.

Ubwo byamenyekanaga ko PLFA ari gukorana indirimbo na Aline Gahongayire abantu benshi baratunguwe cyane bibaza uburyo umukozi w’Imana akorana n’umuntu witwa ko adakijijwe by’umwihariko PFLA uzwiho kuririmba indirimbo zirimo imvugo zikomeye.

Mu kiganiro bagiranye na Magic FM, PFLA yavuze ko yatangiye gutekereza kwiyegereza Aline Gahongayire akiri muri gereza, kuko yari asanzwe amukunda, kandi ko yabonaga hari icyo yamufasha mu guhinduka.

Yagize ati “ nkiva muri gereza ari mu bantu bambere nashatse nomera zabo ndabahamagara. Nanamuhamagara narambwiye nti ‘ni iby’agaciro byonyine kuba nabonye na nomero zawe. Kuko numvaga ko bitanashoboka kuko ni umuntu nanjye nubaha cyane w’icyitegererezo... natashye numva hari ahandi nshaka kujya, numva hari ikindi cyerekezo nshaka kujyamo, ni ibintu nabanje gutekerezaho nkiri muri gereza.”

PFLA yavuze ko kumenyana na Aline Gahongayire yaje abyitezemo kubibonamo inyungu nyinshi zirenze n’iz’umuziki.

Aline Gahongayire we yavuze ko akimara guhamagarwa na PFLA byamutunguye cyane dore ko batari baziranye n’ubwo yari amuzi, ariko na none biramushimisha kuko ari umurimo Imana yari umuhaye.

Yagize ati “ naratunguwe, kuko PFLA ntabwo nari muzi, ariko naramwumvaga, ampamagaye rero, numva ni umuntu wicisha bugufi,amaze kumpamagara kuri njyewe ntabwo nabifashe nk’ibintu bisanzwe, ahubwo naravuze ngo Mana urakoze ku kazi keza umpaye. Niba umuntu ashobora kukubwira ati hari ibya ngoye mu buzima bwanjye, ndicuza ariko nkeye ubufasha bwawe, kuri njyewe nabifashe nk’umuntu Imana ingabiye cyangwa se ishyize mu buzima bwanjye.”

Gahongayire yongeyeho ko umunsi wa mbere ahura na PFLA uyu musore yari yicishije bugufi,  afite amarangamutima menshi, ku buryo yanyuzagamo akarira ubwo baba bari kuganira, yiyemeza kumufasha bitewe n’ubutumwa yashakaga gutanga.

Yagize ati “ ...ku munsi wa mbere duhuye mbona ni umuntu wicisha bugufi, yavuga ibintu byinshi ukabona ararize, ndavuga nti ‘yooo’! ibi ni byiza kandi ubutumwa yari azanye  bwari ubutumwa nka njye nk’umuntu w’umubyeyi, bwari ubutumwa bw’abantu benshi cyane. Bwari ubutumwa buvuga buti hariya hantu mvuye muri gereza, ndumva umuntu wa mbere nshaka gusaba imbabazi usibye Imana yo mwijuru ni mama wambyaye numva y’uko ari ikintu  cyiza ngomba kumufashamo.”

N’ubwo iyi ndirimbo PLFA yayituye umubyeyi we ntabwo yigeze amubwira ko ari kuyikora ngo yashakaga kumutungura, akamushimira uburyo yamwitayeho kandi yaramukosereje n’ubwo yari yaramaze kumusaba imbabazi agifunze nawe akazimuha.

PFLA yavuze ko ubu agiye kongera gukora umuziki utandukanye n’uwo yakoraga akirinda guterana amagambo, dore ko byari byaratumye adatera imbere ku rwego  rugaragara.

20/Apr/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(8)
Paul
nibyiza
Naphtizzo_ing
P... Wlcm back in the game. Wish to remain like that & never change again brother 👌
Abe zzo
P Courage Kbx Kd Uri Kubikora Neza Imana Ikurinde Ndagukunda
Regis Burundi
Niwihangane Ugomba Kumenye Ko Kirya Cagufunze Ukije Kure Ubusani Sitabi Canke Ubundi Buja .Nugukora Antu Bakakwemeza
Kabaka papy jordan
OMG,niby'igiciro ku mana pe aline ufte akazi kanini kyane kogufasha mwene data natwe uganda tulabakunda kyane thnk u xo much
tayali
iyo ndirimbo turayishaka
tayali
iyo ndirimbo turayishaka
fabrice
Mwadushyiriyeho iyi ndirimbo plz
Sponsored Content